Bebe Cool guhangana na  Jose Chameleone byaramwahagije

Bebe Cool guhangana na Jose Chameleone byaramwahagije

 Feb 4, 2023 - 07:15

Umuhanzi Bebe Cool yavuze uburyo byamutwaye amafaranga menshi kugira ngo agere ku rwego rwa Jose Chameleone na Bobi Wine.

Umuhanzi Babe Cool wabaye icyamamare muri Uganda mu bihe byatambutse,yatangaje uburyo bitari bimworoheye kugira ngo agere ku rwego rumwe na Jose Chameleone hamwe na Bobi Wine.

Aba bahanzi batatu,mu bihe byabo byiza, bakaba bararushanwaga mu bintu byose,haba mu muziki, ufite inzu nziza n'ibindi byinshi. Bebe Cool yavuze ko nubwo byamutwaye amafaranga menshi ariko ko ntayandi mahitamo yari ahari.

Cool yagize ati " Iyo Bobi Wine yaguraga isambu cyangwa akagura ubutaka ku mazi nkubwo yise (One Love Beach), Chameleone we yabaga yagiye muri sitidiyo gusohora indirimbo. Nkaho ibyo bidahagije nyuma y'amezi abiri, agahita ajya kugura ikibaya cya hegitari zirenga zirindwi." Aha byari mu mwaka wa 2010.

Babe Cool yakomeje agira ati " Mu gihe cyacu batwiga batatu bakomeye,bamwe mutekereza ko twari dufite amafaranga yo kugura buri kimwe undi yabaga yaguze,oya, ariko nanone ntamahitamo yari ahari wagombaga kubikora."

Bebe Cool,Bobi Wine na Jose Chameleone 

Rimwe mu ihangana ritazibagirana, n'igihe Bobi Wine yasohoraga indirimbo akayita Kataala, aho yarimo amagambo yo gusebya Papa wa Babe Cool, ndetse iyi ndirimbo yaje no gukundwa cyane.

Cool avuga kuri iyi ndirimbo yagize ati "Wine hariya yarenze Umurongo, nibwo nabonye ko ari ikibazo. Kuririmba kuri mama, umwana ndetse n'umugore wange? , biriya n'ubuzima bwite bw'umuntu. Bati rwose iyo basanga namuteye icyuma niwe wari kuba yizize."

Akomeza avuga kuri Wine,yishimiye ko yatsinzwe mu matora y'umukuru w'igihugu mu mwaka wa 2021, ati "icyifuzo cyange cyari ukwereka abantu ko Wine ayobya urubyiruko kandi byarabaye yaratsinzwe."

Jose Chameleone, Bobi Wine ndetse na Babe Cool bakaba baragize ibihe byiza mu muziki wabo, aho babitaga batatu bahangane. Kuri iyi nshuro Cool yari ari kugaruka ku buryo yatakaje amafaranga kugira ngo agere ku rwego rwabo.

Jose Chameleone, Babe Cool na Bobi Wine