Zari Hassan uzwi nka Boss Lady wamenyekanye cyane ubwo yakundanaga na Diamond Platnumz wo mu gihugu cya Tanzania, yagize icyo asubiza abamunenga nyuma y'amafoto y'ubukwe bwe yagiye hanze.
Mu minsi yashize, nibwo ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amafoto ya Zari na Shakib basezeranye bakaba bari bamaze igihe bakundana.
Abantu bahise batangira kuvuga ko Zari yaba yarashyize igitutu kuri Shakib ngo bakore ubukwe dore ko Zari Hassan akuze cyane aruta Shakib.
Mu gusibiza aba bamwibasiye, Zari yavuze ko buri kimwe cyose kiba ari ku bwumvikane kandi baba babiteguye.
Zari yagize ati: “Buri kimwe kiri mu mwanya wacyo ariko si ukubera igitutu kuko undi muntu yasezeranye mu Karere k’Iburasirazuba, ese nta bandi bantu bazongera gusezerana?”
Akomeza asobanura ko umugabo we Shakib atabyutse ngo yemere ko basezerana ako kanya.
Ati: “Kubera iki buri gihe iyo bigeze kuri njye abantu babona ibyo kuvuga?”
ku wa 16 Mata nibwo Zari yasezeranye n’umukunzi we Shakib mu Idini rya Islam mu muhango wabereye Pretoria, South Africa.
Zari ni umubyeyi w’abana batanu barimo umuhungu n’umukobwa yabyaranye na Diamond bakundanye ndetse bakanabanaho nk’umugore n’umugabo.
