Amazina nyakuri ni Jean-Pierre Nimbona wamenyekanye nka Kidum Kibido muri muzika yo mu gihugu cy'u Burundi no mu isi muri rusange, yabonye ikote yari yabuze harimo k'amayero 200.
Ku wa 06 Gicurasi 2023, nibwo Kidum Kibido yari ategerejwe i Brussel mu Bubiligi aho yari yataramiye abatuye muri icyo gihugu.
Kidum Kibido yabonye ikote rye yari yaraburiye i Brussel mu Bubiligi
Ubwo igitaramo cyari gihumuje, yaje gutangaza ko yabuze ikoti rye ryarimo amayero 200€ .
Ku bw'ibyo, uyu muhanzi akaba yatangaje ko yabonye ikoti rye ariko atangaza ko uwarimuzaniye yirinze gutangaza aho yarikuye.
Icyakora ku bw'amahirwe make, yatangaje ko amayero 200 yarimo, yasanze ntayakirimo. Aya akaba asaga ibihumbi 200000 by'Amanyarwanda. Ubwo yaganiraga n'umunyamakuru wa Thechoicelive yambwiyeko ashimira Imana ko ikote rye ryabonetse.
View this post on Instagram
Uyu muhanzi kandi akaba arakomeza ibitaramo afite ku Mugabe w'Uburayi, ari nako kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Gicurasi i Paris mu Bufaransa afite ikindi gitaramo.