Producer akaba n’umushoramari Ishimwe Clement abinyujije mu nzu ye Kina Music muri gahunda yo gukorera indirimbo abanyempano ba'abanyarwanda baba muri America [Kina Music USA], yashyize hanze indirimbo ya mbere yakoreye John B. Singleton uheruka mama we ku mezi arindwi.
Ni indirimbo uyu musore yise “Uzanyibutse” asaba Imana kuzamwibutsa ibyo yamukoreye igihe yazaba agiye kwirara.
Mu ibaruwa yashyizwe hanze, ivuga ku buzima bw’uyu munyempano, ivuga ko atigeze agira amahirwe yo kumenya se umubyara ndetse aherutse mama we ku mezi arindwi gusa dore ko yarerewe mu kigo cyita ku mpfubyi.
Uyu musore , amashuri abanza n’ayisumbuye yayigiye mu kigo cya ‘Gatagara' aho yigaga ibijyanye no kuririmba no gucuranga.
Ubwo uyu musore yari agize imyaka 12 y’amavuko, umuryango w’abagiraneza wo muri Leta Zunze Ubumwe za America washimye impano ye maze uramujyana.
Kugeza ubu John B Singleton abarizwa muri Leta ya Texas muri America, aho abana n’uyu muryango.
Ibaruwa ivuga ko uyu musore yitwa Byiringiro ndetse ko kubaho kwe ari ibitangaza by’Imana.
Urebye ku rubuga rwa Instagram, uyu musore akoresha ubonaho amafoto ubwo yari yahuye n’umuhanzi The Ben uri mu bagwije ibigwi mu Rwanda ndetse ko yashimye impano ye mbere y’uko ahura na Ishimwe Clement.
Ishimwe Clement yatangiye gushyira hanze indirimbo yakoreye abahanzi nyarwanda batuye muri Leta Zunze Ubumwe za America.
Reba indirimbo “Uzanyibutse” ya John B. Singleton urimo gufashwa na Kina Music.