Ubuzima bwa Dr Kanimba wafashije benshi kubyara buri mu kaga

Ubuzima bwa Dr Kanimba wafashije benshi kubyara buri mu kaga

 Apr 19, 2023 - 12:32

Dr Kanimba Vincent wakunzwe cyane ubwo yari umubyaza, aratabaza cyane nyuma y'imyaka itatu amaze arembye aho arwaye indwara ya Parkinson ifata ubwonko, igaca imitsi igeza amakuru mu bindi bice by’umubiri.

Mu kiganiro cyanyujijwe ku rubuga rwa YouTube, Dr Kanimba w’imyaka 58 yavuze ko yafashwe avuye gushyingura nyina muri Gashyantare 2020.

Yasobanuye ko yabanje kubigira ibyoroshye akeka ko byaba ari ukubera umunaniro ariko agiye kwivuza indera bamusangamo iyo ndwara afata icyemezo cyo kujya kwivuza mu mahanga. 

Ati “Ntabwo nashoboraga kwigenza kubera ko nari mfite intege nke cyane. Nageragezaga kwicara ariko nkaguma ahantu hamwe kuko ntashoboraga kugenda.”

Dr Kanimba warwariye mu mahanga igihe kirekire yagarutse mu Rwanda,  aba ariho akomeza kurembera netse n'akazi ke yakoraga karahagarara.

Magingo aya aracyari mu Rwanda aho akurikiranwa n'umuganga ukomoka mu gihugu cya Espagne aho imiti anywa ayishyura ibihumbi bibiri by'amadorali (2,000$) asaga miliyoni ebyiri buri mezi atatu.

Yatangaje ko kandi kuba yarikoreraga akaba yaragiye kwivuza mu bubirigi no kwishyura imiti bimaze kumumaho umutungo.

Ati “Urumva nikoreraga ku giti cyanjye, kuba umaze imyaka itatu udakora ari wowe uri kwirwanaho wenyine usabwa imiti, kujya kwivuza mu Bubiligi, umutungo wose wari warashize.”

Akurikije ibyo yabwiwe n'abaganga b'inzobere, abonye mikiyoni 120 yabasha kuvurwa ku buryo haba hari amahirwe menshi ko yasubirana ubuzima bwe ari buzima.

Mukamwezi Consolate uwahoze akorana na Kanimba mu gihe cy’imyaka irenga icumi, atangaza  ko aho bigeze hakenewe umutima w'abantu yafashije kugira ngo abashe gukira uburwayi afite.

Ati “Yari umuganga mwiza cyane, abadamu benshi baramuzi ku buryo hariya muri SOS hari abo twabonaga bavuye mu ntara baje ari we bashaka. Ni benshi yafashije, n’ubu hari abagitelefona bambaza aho yagiye. Izo miliyoni zose rero ntabwo yazibona. Akazi karahagaze imyaka itatu kandi yikoreraga, amafaranga yayabonaga kuko yakoze.”

“Uko abantu bamukundaga, uko bamufataga, ntabwo nshidikanya ko aya mafaranga azaboneka. Kuba bigeze aha ni uko benshi batabizi.”

Ushobora kumufasha wifashishije telefone +250788511076 iri mu mazina ya Kanimba Vincent.