Ed Sheeran yavuze ukuri kuri Alubumu azasohora

Ed Sheeran yavuze ukuri kuri Alubumu azasohora

 Mar 3, 2023 - 07:15

Umuhanzi w'Umwongereza Ed Sheeran yatangaje amarangamutima ye kuri Alubumu “Subtract” yitegura gusohora.

Tariki ya 01 Werurwe 2023, nibwo umuhanzi Edward Christopher Sheeran wamenyakanye nka Ed Sheeran, abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram yatangaje ko agiye gusohora Alubumu ya Gatandatu.

Ed Sheeran akaba yaratangaje ko Alubumu ye izasohoka kuri tariki ya 5 Gicurasi 2023. Akaba yaranditse kuri Instagram ingorane yahuye nazo ubwo yakoraga kuri iyi Alubumu.

Ubwo yavugaga ku ngorane yahuye nazo, yagize ati " Ubwo nakoraga kuri iyi Alubumu 'Subtract' nahuye n'ibibazo byinshi byashegeshe ubuzima bwange."

Ed Sheeran ubwo yarimo gutegura Alubumu Subtract

Ati" Ubwo natangiraga umwaka wa 2022, nahuye n'ibibazo byinshi byahinduye ubuzima bwange. Naje kugira ibibazo by'ubuzima bwo mutwe, kandi nk'umuhanzi uburyo nabonagamo umuziki burahinduka."

Yakomeje agira ati "Umugore wange Cherry Seaborn, wari utwite yabwiwe ko afite ikibyimba, kandi ko nta buryo bwo kukivuza kugeza abyaye.

Ati "Nyuma gato inshuti yange magara Jamal nawe yaje gupfa mu buryo butunguranye, nisanga mu rukundo ngomba kuvuga ukuri kwange no kurengera umwuga wange nk'umwanditsi w'indirimbo."

Ed Sheeran yongeyeho ati" Naje kwisanga mfite ihungabana rikomeye bitewe n'ibintu byari biri kumbaho."

View this post on Instagram

A post shared by Ed Sheeran (@teddysphotos)

Ed Sheeran akaba nyuma yo gutangaza ibihe bikomeye yanyuzemo Abakunzi b'uyu muhanzi by'umwihariko n'abakunzi b'umuziki barafashwe n'ikiniga ku mbuga nkoranyambaga.

Alubumu ye iheruka ikaba iriho indirimbo nyinshi yafatanyije n'abandi bahanzi bakomeye nka: Justin Bieber, Dj Khalid, na Bruno Mars.