Gahunda ni kubatamo, Tuff Gang yaba yagarutse?

Gahunda ni kubatamo, Tuff Gang yaba yagarutse?

 Apr 3, 2023 - 07:06

Amashusho y'abahoze mu itsinda rya Tuff Gang bishimanye yashimishije abantu bitari ibyo gusa kandi, byamenyekanye ko bari gukorana indirimbo ishobora kujya hanze isaha n'isaha.

Buri wese ukoresha imbuga nkoranyambaga yabonye amafoto y'abahanzi bahoze mu itsinda rya Tuff Gang bari kumwe bishimanye.

Nyuma y'aya mafoto, amakuru yahise amenyekana ni uko bari mu mushinga wo gukorana indirimbo ngo bongere biyibutse ibihe bya kera ubwo bari kumwe bose.

Muri aya mashusho yagiye hanze, ntabwo harimo Jay Poly witabye Imana ndetse na Green P utari mu Rwanda aho abarizwa muri i Dubai.

Mu gushaka amakuru arambuye ndetse n'ikihishe inyuma y'aya mashusho yabo, twagerageje guhamagara Fireman umwe mu bagize iri tsinda, ariko ntiyitaba Telephone ngendanwa kuko yasonnye rimwe ahita ayikuraho.

Bulldog nawe ni undi muhanzi twagerageje kuvugisha ariko dusanga Telephone ngendarwa ye itariho bivugwa ko bari muri Studio.

Uwaduhaye amakuru ariko akaba atifuza ko yavugwa mu itangazamakuru, yatubwiye ko umushinga uri ku musozo.

Ati " icyo nakubwira ni uko magingo aya umushinga uriho ugana ku musozo, isaha n'isaha babatamo" 

Amakuru ahari ni uko no muri iki gitondo umushinga wabo wakomeje aho barimo kongera kwitegura gushyira hanze indirimbo bafatanyije nubwo hatazwi uko imikoranire hagati yabo izakomeza.

Indirimbo Amaganya by Tuff Gang iri mu zakunzwe cyane.