Ibihembo bya The Choice bivuze iki?

Ibihembo bya The Choice bivuze iki?

 Mar 29, 2023 - 14:25

Byinshi wamenya ku bihembo bya The Choice bigiye gutangwa ku nshuro ya gatatu bihabwa abitwaye neza hano mu Rwanda.

Buri mwaka abantu batora abakoze ibikorwa by'indashyikirwa cyane cyane mu myidagaduro bagahabwa ishimwe mu bihembo bya The Choice. 

Hari byinshi ushobora kwibaza kuri ibi bihembo bihora bitangwa buri kwezi ariko ukaba utazi imvano y'ibyo ndetse n'icyo bimariye imyidagaduro nyarwanda. 

Mu gihe turimo kwitegura ibirori byo gutanga ibi bihembo, ni ngombwa ko buri wese yamenya ndetse agasobanukirwa n'icyo ibi bihembo bivuze.

Ibihembo bya The Choice byatangiye mu 2020, muri uyu mwaka ubu ikaba igiye kuba ku nshuro yayo ya 3.

The Choice Award ni ibihembo byaje bije kongerera imbaraga abakora ibikorwa by'indashyikirwa rimwe na rimwe bibagoye.

Uruhare rwa The Choice Awards mu myidagaduro nyarwanda

Uruhuhare rwa mbere ni uguha agaciro abahanzi nyarwanda, n'uburyo bwiza bwo kwerekana ibikorwa byiza byindashyikirwa bikorwa n'abanyarwanda bikorewe mu Rwanda.

Urundi ruhare rwa The Choice Awards ni ukugaragaza uwahize abandi mu mwaka runaka aba yatwariyemo igihembo mu rwego rwo kumvisha abenegihugu ko Umuhanzi nyarwanda ashoboye, ahubwo nawe akeneye amaboko yacu ngo tumushyigikire. 

The Choice Award ituma hiyongera ihatana mu bikorwa by'imyidagaduro cyane cyane mu Rwanda iryo hatana rigatuma ibyo bakora birushaho kuba byiza ndetse byinshi.

Ni iki abategura The Choice Award bamaze kungukira mu bihembo batanze?

Mu byukuri, uko The Choice Awards yatangiye, naho igeze ubu, ubona ko hari byinshi bigenda bihinduka yaba mu mitegurire, uburyo abagenerwarushanwa babyakira ndetse nuko izina biha abahanzi rigenda rizamuka. 

Bivuze ko umusaruro wa mbere ari uko abategura irushanwa bagenda bagera ku ntego bihaye kandi ukabona ko n'umuhanzi atewe ishema no kuba yahatana muri The Choice Awards.

Ikindi abategura The Choice Awards bungukira muri ibi bihembo, ni ishema ko hari abo bafasha mu kubatera imbaraga zo gukora cyane bigatuma bakora cyane bifuza kuzahatanira Ibi bihembo. 

Ni izihe mbogamizi za The Choice Awards? 

Mu kurushaho kumenya neza imbogamizi z'abategura ibi bihembo, twaganiriye n'umuyobozi mukuru wa komite ishinzwe gutegura ibihembo bya The choice, atubwira ko imbogamizi atari nyinshi ariko nanone zihari.

Ati "Kuba The Choice Awards ari irushanwa rimaze igihe kitari kinini, imbogamizi n'iink'izayandi marushanwa yose agitangira, burya bitewe n'intego abategura irushanwa bihaye.

Akomeza ati "Bisaba ubushobozi bundi bwisumbuye, cyane cyane mu baterankunga kugirango irushanwa rirusheho gukomera, nubwo ibyo tubibona nk'inzitizi, ntibitubuza kugenda tuganira na bamwe mu baterankunga kandi ukabona ko hari abagenda babyumva." 

Akomeza avuga ko mu buryo buri technique nta mbogamizi zihambaye barahura nazo cyane.

Ati "Naho ku bijyanjye n'imitegurire iri techniques nta mbogamizi nyinshi turahura nazo."

Ibi bihembo bigamije guhemba abakoze neza bizatangwa ku wa 30/04/2023 kuri Park Inn Hotel I saa kumi nebyiri z'umugoroba.

Mu rwego rwo kugira ngo uwo ubona wakoze cyane azahembwe, ushobora kumutora binyuze; https://events.noneho.com/TheChoiceAwards21675156131541