Ruhumuriza James wubatse izina mu muziki nyarwanda nka King James ni umwe mu bahiriwe n’urugendo rwa muzika dore ko kuri ubu ari umushoramari muri wo ndetse akaba afite n’ibindi bikorwa bitari umuziki ariko abikesha gukora umuziki.
Uyu musore uri mu batunze agatubutse mu muziki nyarwanda, hari hashize amasaha make hacaracara amakuru avuga ko uyu mwaka utamusiga adasezeye abakunzi b’umuziki we mu gitaramo cyo gusezera umuziki burundu.
Amakuru yasakaye hanze, yavugaga ko icyo gitaramo kizabera muri Bk Arena.
Mu kiganiro kigufi King James yagiranye na n’umunyanakuru wa The Choice Live yahakanye ayo makuru yivuye inyuma, avuga ko atazi inkomoka yayo.
King James yabajijwe niba ibyo guhagarika umuziki biri hafi nk’uko birimo kwandikwa ku mbuga nkoranyambaga, asubiza yagize ati “Eeh birimo kuvugwa ko ngiye kureka umuziki? Ko ntabyo nzi se birimo kuvugwa nande?
Ntago aribyo kuko ntanibyo nzi gusa ngiye kubikurikirana menye aho birimo kuva”.
King James yongeye guhamya ko imbuga nkoranyambaga atari ibintu yisangamo cyane kuko bisanzwe bizwi ko atazikunda kuko abanshi batekerezaga ko byaba ari ibuntu yamenye rugikubita.
King James byavugwaga ko agiye kureka umuziki, aherutse gutaramira abanyarwanda muri Bk Arena mu gitaramo cyo gutangira umwaka wa 2023 cya East African Party cyateguwe na East African Promoters cyabaga ku nshuro ya 14.
Muri iki gitaramo King James yazanye abahanzi P Fla na Ariel Wayz ku rubyiniro kugirango baririmbane indirimbo yagiye akorana nabo.
Inkuru yari yabaye kimomo ko King James agiye gusezera umuziki burundu.
King James azwi mu muziki nyarwanda kuva mu 2010 mu ndirimbo zitandukanye nka “Buhorobuhoro’ “Zari inzozi” “Biracyaza” n’zindi zabiciye hanze aha.
Uyu muhanzi kandi yegukanye igihembo cyafatwaga nk’icyambere mu Rwanda cya “Primus Guma Guma superstar 2012”.
Kuri ubu King James ni umushoramari mu muziki dore ko yashinze urubuga rucururizwaho imiziki rwa Zana Talent. Uyu musore kandi afite uruganda rutunganya kawunga.