Umugore wa Achraf Hakimi aracyari gutega imishibuka

Umugore wa Achraf Hakimi aracyari gutega imishibuka

 Apr 24, 2023 - 21:37

Nyuma yo gukinwa agakino mu minsi ishize, umugore wa Achraf Hakimi yazuye ibirego bishya.

Imanza zijyanye no gutandukana zirakomeje hagati ya Hiba Abouk na Achraf Hakimi myugariro w’ikipe ya PSG.

Uyu mukinnyi wahoze mu ikipe ya Real Madrid, yashinjwaga gusambanya umukobwa ukiri muto i Paris, bityo uyu mukinnyikazi wa firime ahitamo gutandukana na we.

Hiba Abouk arifuza miliyoni 10 z'ama- Euro [Getty Images]

Icyakora, mu rubanza rwa gatanya, Abouk yaguye mu kantu ubwo yamenyaga ko umutungo w’uyu mugabo we wose, uri mu izina rya nyina, ibintu byahise bihindura  ingingo zose  z’uburyo bwo gutandukana.

Nubwo bimeze bityo, itsinda rye ry’abanyamategeko, rirasaba miliyoni 10 zama euro, mu gihe Hakimi we ari kumuha miliyoni ebyiri gusa.

Ikinyamakuru La Vanguardia cyatangaje ko uyu mukinnyikazi wa firime, yahisemo kurega uwahoze ari umugabo we kubera uburiganya no gucunga nabi umutungo wabo.

Uyu mukinnyi yahaye ikiganiro ikinyamakuru Elle magazine, aho yavuze ku gutandukana kwe n’impaka zose zibikikije.

Yashimangiye ati: “Hariho iminsi umuntu aba ameze neza, hakaba n’indi aba agomba kumenya uko yakemura ibibazo no gufata ibyemezo rimwe na rimwe bigoye. Ibyo bishobora kuguhungabanya gato. Iyo usabye gatanya, uhindura ubuzima bwawe, nubwo nta byacitse iba ihari, umuntu aba agomba no kwirinda igitutu.”

Achraf Hakimi we aremera gutanga miliyoni ebyiri z'ama-Euro zonyine[Getty Images]

Ati:”Navuye iwacu nta epfo, nta na ruguru. Umuryango wange ntabwo wari unshyigikiye. Ariko nagombaga kubikora, kuko ubuzima ntibwari kunyemerera gukura cyangwa kwidegembya. Byari ubuzima bwanjye cyangwa ubwabo, maze mfata icyemezo cyo kurwanira ubwanjye.