Ibya Machine Gun Kelly na Megan Fox bikomeje kuba agatereranzamba

Ibya Machine Gun Kelly na Megan Fox bikomeje kuba agatereranzamba

 May 23, 2023 - 08:27

Machine Gun Kelly imaze igihe atameranye neza n'umukunzi we Megan Fox, akomeje kugorwa no kugarura ibintu ku murongo.

Umugabo n'umugore b'ibyamamare Machine Gun Kelly na Megan Fox barimo gukora ibishoboka byose kugira ngo bagarure umubano wabo aho wahoze.

Kelly aherutse kugaragara ku wa Kane kuri tapi itukura mu birori bya Siporo Illustrated mu rwego rwo guha icyubahiro Fox wari ku ruhembe rw’imbere mu banyamideri bari bitabiriye Swimsuit Issue 2023.

Machine Gun Kelly akomeje kugorwa no kwigarurira Megan Fox 

Amakuru avuga ko barimo bakora iyo bwabaga ngo biyunge, ariko bikaba bitaragigira icyo bibyara gifatika. Ntabwo birakunda, ndetse biranahindagurika, nubwo, n'inshuti zabo zibona nitazatinda.”

Igitangaje, ni uko Megan Fox yifotoje wenyine, mu gihe MGK na we yakoraga ibiganiro n'abanyamakuru wenyine, kandi bose bari bari mu birori bimwe.

Byongeye kandi, itangazamakuru ryashoboye kwemeza ko uyu mukinnyikazi wa firime, atigeze agaragara yambaye impeta y’isezerano yambitswe n’uyu muhanzi. Ibi bica amarenga ko gahunda z'ubukwe zo zishobora kuba ziri kure nk'izuba.

Machine Gun Kelly na Megan Fox ntabwo bigeze bifotozanya kandi bari mu birori bimwe

Megan Fox, muri Mutarama 2022, ni bwo yatangaje ko Kelly yamusabye kumubera umugore.

Ariko, bombi bahuye muri Werurwe 2020 ubwo bafataga amashusho mu gicuku muri Switchgrass(mu mukenke), nyuma yuko uyu mukinnyikazi wa firime atandukana n'uwahoze ari umukunzi we,  Brian Austin Green.