Umuhanzi Taylor Alison Swift wamamaye nka Taylor Swift kuri ubu arimo kurondogoza abakoresha imbuga nkoranyambaga nyuma yo guca agahigo kari katarakorwa n’undi muhanzi ku rubuga rutondeka indirimbo 100 zikunzwe ku Isi rwa Billboard, bigeze aho bamwe batebya ko uru rubuga yaba yarukodesheje kugirango abanze yamamaze album ye.
Umuhanzi Taylor Swift nyuma yo gusohora alubumu yise “Midnights” yaciye agahigo ko kuba umuhanzi wa mbere ugize indirimbo 10 ziharira imyanya yose ya mbere mu mateka ya Billboard hot 100.
Nkuko Billboard yabitangaje Taylor Swift w'imyaka 32 niwe muhanzi wa mbere ugeze kuri aka kahigo aho indirimbo ze zifata umwanya wa mbere kugeza ku wa 10 mu myaka 64 bamaze batangije uru rutonde.
Iyi album “Midnights” ya Taylor Swift igizwe n’indirimbo makumyabiri [20] ariko icumi muri izo zose zihariye imyanya 10 ya mbere kandi hari n’izindi ziri myanya isigaye zo kuri iyi album.

Billboard Hot 100 iyobowe n’umuhanzikazi Taylor Swift ufite indirimbo 10 ziyoboye izindi.
View this post on Instagram
