Ishavu ry'umugore wa Bruce Willis ku isabukuru y'umugabo we

Ishavu ry'umugore wa Bruce Willis ku isabukuru y'umugabo we

 Mar 20, 2023 - 08:51

Emma Heming umugore w' umukinnyi wa filime Bruce Willis, yagaragaje amarangamutima ye ku isabukuru y'amavuko y'umugabo we urembye.

Ku wa 19 Werurwe 2023, nibwo Bruce Willis urembejewe n'indwara yo kwibagirwa yari yujuje imyaka 68 y'amavuko.

Muri Gashyantare 2023, nibwo umuryango w'uyu mukinnyi w'icyamamare muri filime, watangaje ko indwara yo kwibagirwa n'izindi ziyishamikiyeho zimurembeje.

Ku bw'ibyo, ubwo yari yagize isabukuru y'amavuko, umugore we Emma Heming yagaragaje imbamutima ze nyuma y'uko umugabo we arwaye.

Emma Heming abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati " Nubwo abantu bakomeza kuvuga ko ndi umunyembaraga, kandi ko nshoboye guhangana n'ibibazo, ariko nta yandi mahitamo mfite muri iki kibazo, kuko ngomba kwita ku muryango wange."

Akomeza agira ati "Nubwo ngomba kwambara isura y'intwari, ariko mpura n'umubabaro mwinshi cyane. Kurera abana babiri wenyine n'ibintu bigoye rwose."

Ikindi kandi Emma akaba yaravuze ko iyo bari kureba filime bahita bamwibuka kandi ko bibagiraho ingaruka nk'umuryango.

Bruce Willis akaba yaravutse ku wa 19 Werurwe 1955 muri Leta zunze Ubumwe z'Amerika.

Akaba yaraje kuba umukinnyi w'ikirangirire mu ruganda rwa sinema y'Abanyamerika Hollywood, kugeza ubwo yarwaraga indwara yo kwibagirwa.