Rita Ora yemeye ko umugabo we atari we yari yahisemo bwa mbere mu gihe cyo guhitamo umuntu uzayobora amashusho y'indirimbo ye nshya “Praising You”.
Ariko, iyi ndirimbo uyu mugore wakunzwe mu ndirimbo nka “Poison” yaje kuyitegura abifashijwemo n’umugabo we usanzwe ukora firime, Taika Waititi, wanayoboye firime nka “What We Do In The Shadows”.
Rita Ora avuga ko indirimbo ye atari yateguye ko izayoborwa n'umugabo we[Getty Images]
Rita Ora na Taika Waititi uburyo babanye binezeza benshi, kuva basezerana mu mihango itaramenywe na benshi mu mwaka ushize.
Ariko uyu muhanzikazi w'imyaka 32, yemeye ko yari yarahisemo undi muntu wo kuyobora amashusho y'indirimbo ye, utari umugabo we.
Aganira na Zane Lowe kuri Apple Music 1, Rita yemeye ko yagerageje guhamagara Spike Jonze, mbere yo gusaba Taika ubufasha.
Fatboy Slim ni we wakoranye na Rita Ora iyi ndirimbo [Getty Images]
Yagize ati: “Nagerageje guhamagara Spike Jonze. Ntabwo yari ari kuboneka ku buryo yakora ku mashusho y’indirimbo yanjye. Taika yari amahitamo meza ya kabiri. Mu by’ukuri, nibyiza cyane kubasha gufatanya n'umuntu wubaha. ‘
Asobanura uburyo Taika yaje kuyobora “Praising You, yagize ati: “Twari turyamye kandi twari kumwe tureba firime, ndavuga nti: “Ntabwo byari kuba byiza gukora ikintu nk’icya jazz na fame? Na we ati: “Rwose, nabikunda. Hanyuma, tuza umugambi twawunogeje, biraba. Byari bitangaje gushobora gukorana nawe no gukora iyi ndirimbo muri rusange.
Rita Ora abantu banshi bakunda uburyo abana n'umugabo we [Getty Images]
Nubwo amashusho y’indirimbo “Praising You” ashobora kuboneka ku mbuga za Rita ubungubu, azagera kuri YouTube ku ya 28 uku kwezi.