Impamvu Eddy Kenzo atari kwiyiriza nk’abandi mu gisibo

Impamvu Eddy Kenzo atari kwiyiriza nk’abandi mu gisibo

 Mar 7, 2026 - 19:07

Umuhanzi wo muri Uganda, Eddy Kenzo yatangaje ko impamvu atari kwiyiriza ubusa mu gisibo cya Ramadan, abiterwa n’ibibazo bikomeye by’uburwayi afite.

Uyu muyobozi wa Big Talent Entertainment yasobanuye ko arwaye ibisebe byo mu gifu, bituma adashobora kumara amasaha menshi atariye.

Kenzo yavuze ko kwiyiriza ubusa byatuma ubuzima bwe burushaho kuzamba, ari yo mpamvu yahisemo kuba abihagaritse by’agateganyo muri uyu mwaka.

Yagize ati: “Sinari kwiyiriza ubusa kuko ndwaye ibisebe bikomeye byo mu gifu bituma ntashobora kumara amasaha menshi ntariye.”

Nubwo atari kwiyiriza, Kenzo yavuze ko akomeje gushyigikira Abayisilamu bari mu gisibo cya Ramadan, aho ari gutanga ibiribwa bifasha abantu kubona ibyo bafungura.

Kenzo yiyongereye ku bandi bahanzi bo muri Uganda bazwi ko ari Abayisilamu ariko bakaba barigeze gutangaza ko batari kwiyiriza ubusa, barimo Lil Pazo na Bebe Cool.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien