Diamond Platnumz yerekeje muri Yanga atera umugongo mukeba w'ibihe byose

Diamond Platnumz yerekeje muri Yanga atera umugongo mukeba w'ibihe byose

 Jan 20, 2023 - 03:51

Umuhanzi Diamond Platnumz wari uzwiho gukunda ikipe ya Simba Sc yayiteye umugongo ajya muri mukeba w’ibihe byose Yanga Africans Sc.

Umuhanzi Nasibu Abdul Juma Issack wamamaye mu muziki wa Africa nka Diamond Platnumz, nyuma y’imyaka myinshi agaragaza ko yihebeye ikipe y’umupira w’amaguru ya Simba Sc isanzwe ari mukeba w’ibihe byose wa Yanga African Sc isanzwe ifanwa n’umuhanzi Harmonize badacana uwaka, yaje kwisubiraho atera umugongo iyo yari yarihebeye asangayo Haji Manara.

Diamond Platnumz yatangaje ko yabaye umufana mushya wa Yanga Africans avuye muri Simba Sc, akurukiyeyo Haji Manara wamwinjije mu bintu byo gukunda umupira.

Ni mu butumwa yageneye abari bitabiriye umuhango wo kwizihiza isabukuru y’amavuko ya Haji Manara yabaye tariki 18 Mutarama 2023.

Diamond Platnumz ubwo yahabwaga umwanya ngo agire icyo abwira abitabiriye ibyo birori ndetse na Haji Manara wari wagize isabukuru, yavuze ko Haji Manara ariwe wamwinjije mu bintu byo gufana rero agomba kumukurikira aho agiye mu gihe Haji amaze igihe yerekeje muri Yanga Africans Sc.

Diamond Platnumz yavuze ko aho Haji Manara ari, agomba kuba nawe ari.

Ati “Ni wowe wanshyizemo ibintu byo gukunda imipira kandi nabwiye abantu banjye ko aho uri, ari naho nanjye ngomba kuba ndi. Rero aho uri niho ndi”.

Muri Kanama 2021 nibwo Haji Manara wari umuvugizi akaba n’umufana wa Simba Sc yasezeye yirukanwe n’umuyobozi w’iyi kipe Mohammed "Mo" Gulamabbas Dewji uzwi nka Mo Dewiji nyuma y’ibibazo yari yagiranye na Barbara Gonzalez wari uhagarariye iyi kipe [CEO].

Diamond Platnumz yerekeje muri Yanga Africans Sc mu gihe yari asanzwe azwiho guhangana na mugenzi we Harmonize usanzwe ari umufana w’iyi kipe.

Diamond Platnumz niwe muhanzi wajyaga yifashishwa mu birori ngarukamwaka bya Simba Sc bizwi nka Simba Day mu gihe Harmonize yajyaga akoreshwa mu birori bya Yanga bizwi nka Yanga Day.

Diamond Platnumz yabaye umufana mushya wa Yanga Africans Sc.

Haji Manara yavuye muri Simba Sc yerekeza muri Yanga Africans Sc.

View this post on Instagram

A post shared by Wasafi TV (@wasafitv)