Bam Margera arahigwa bukware na polisi

Bam Margera arahigwa bukware na polisi

 Apr 25, 2023 - 18:33

Bam Margera umaze kuba imbata y'inzoga n'ibiyobyabwenge, ari guhigishwa uruhindu.

Polisi ya Leta ya Pennsylvania yashyize ahagaragara amakuru arambuye ku byabaye byatumye bafata icyemezo cyo guta muri yombi Brandon 'Bam' Margera.

Basobanuye ko Brandon yateye ubwoba abantu benshi barimo se, mbere yuko akubita murumuna  we igipfunsi mu maso.

Bam Margera agiye kongera gutabwa muri yombi [Getty Images]

Uyu mugabo w'imyaka 43 y'amavuko akurikiranyweho icyaha kimwe cyo gukubita byoroheje, kimwe aregwa cyo gutoteza, n'ibirego bine by'iterabwoba gamije gutera ubwoba abandi.

Ku Cyumweru, tariki ya 23 Mata, abapolisi ba Leta basobanuye ko bahosheje imvururu mu rugo ruherereye mu ntara ya Chester saa 11h00.

Murumuna wa Brandon, Jesse Margera, yasobanuriye abapolisi ko Brandon yakubitaga urugi kandi akubita urugi rw'icyumba cye, ko ndetse akanyara mu gikoni, amubwira nabi amukubita mu mutwe.

Mu rwego rumwe, Brandon ngo yaba yarateye ubwoba ko azica abantu bose bari mu mutungo urimo se n'abandi bantu babiri.

Margera yahise yirukira mu gace kari hafi y’ibiti, ma ku wa Mbere, hatangazwa ko hatanzwe  icyemezo cyo guta muri yombi uwahoze ari kabuhariwe ku mukino wo gusiganwa ku nkweto z’amapine, akaba n’icyamamare ku matereviziyo.

Ntabwo ari ubwambere Brandon ahigwa bukware na polisi kubera imyitwarire guhohotera abandi. Yatawe muri yombi muri Werurwe akekwaho ihohoterwa rikorerwa mu ngo muri San Diego. Ntawamenya neza igihano yahawe ariko yongeye gufatwa i Burbank muri California. Ibyo byari ibyo gusindira ku karubanda.

Bam Margera arashinjwa urugomo[Getty Images]

Brandon amaze imyaka myinshi ahanganye n’ibiyobyabwenge n’inzoga kandi yareze abo bakinanye muri Jackass mu 2021, nyuma yo kumwirukana muri Jackass Forever. Yahagaritse ikirego nyuma yo kumvikana ku giti cyabo.