Abegukanye ibihembo muri The Choice Awards Awards

Abegukanye ibihembo muri The Choice Awards Awards

 Apr 30, 2023 - 18:04

Kuri iki Cyumweru nibwo ibihembo bya The Choice byatanzwe ku nshuro yayo ya gatatu mu muhango wabereye muri Parl Inn Hotel.

Abahanzi biganjemo abo amazina akomeye hano mu Rwanda nibo bahatanye muri ibi bihembo bitangwa na Isibo TV. 

Muri ibi bihembo harimo abyiciro bitandukanye byiganjemo abakoze neza gusa.

Igihembo cya Video of the year cyegukanywe n'umuhanzi Bruce Melodie nyuma yo kuva mu gihugu cya Nigeria aho yaje ajya guherekeza nyirakuru witabye Imana.

Bruce Melodie yatwaye igihembo cya Video of the Year. 

Mu cyiciro cy'abahataniye igihembo cy'umubyinnyi mwiza ni Jojo Brezzy kubera ibikorwa by'indashyikirwa yakoze mu mwaka wa 2022.

Jojo Brezzy yashimiye Imana nyuma yo gutsindira igihembo cy'umubyinnyi mwiza.

Umukinnyi wa Filimi mwiza w'umwaka wa 2022, yabaye umukinnyi Jessica Nyambo nyuma y'igihe kirekire yitwara neza mu gukina Filimi aho yari ahatanye na Aisha banazanye ubwo bari baje muri The Choice Awards yabereye Park Inn Hotel. 

Mu Cyiciro cya Best Gospel Artist, Israel Mbonyi wavuze ko yaje avuye gusenga niwe wegukanye iki gihembo cy'umuhanzi wahize abandi muri Gospel umwaka ushize.

Mu cyiciro cya Video Director of the year cyegukanywe na Gad wakoze akazi kenshi ko gutuma indirimbo abahanzi bakora ziza zisa neza cyane. Gad yahize abandi ba Director bose mu mwaka ushize.

Mu cyiciro cya Best new artist of the Year mu mwaka wa 2022, cyegukanywe n'umuhanzi ukiri muto Afrique wamenyekanye mu ndirimbo agatunda. Kubwo izindi mpamvu ze zitandukanye ntabwo yabashije kuboneka.

Mu cyciro cy'umukinnyi wa Filimi witwaye neza mu bagabo, Papa Sava niwe wegukanye iki gihembo nyuma y'uko yakoze cyane  Filimi ya Papa Sava. Uwaherukaga gutwara iki gihembo ni Clapton Kibonke. 

Mu cyiciro cy'umukinnyi wahize abandi yabaye Bigirimana Abed ukinira ikipe ya Kiyovu Sports kuri ubu iri no ku mwanya wa mbere.

Mu cyiciro cya Female Artist of the year, cyegukanywe na Alyn Sano ariko kubera ko atari mu Rwanda kubwo izindi mpamvu z'akazi, iki gihembo cyahawe manager wa Kenny Sol.

Mu cyiciro cy'umuntu uvanga imiziki neza, hahatanyemo abarimo Dj Briane, Dj Troxxk ndetse n'abandi batandukanye ariko Dj Brianne aba ariwe wegukana iki gihembo. 

Mu cyiciro cya Best Influencer of the Year, umukinnyi wa Film Allia cool yegukanye iki gihembo aho atsinze Mutesi Jolly, Mukansanga Salim ndetse na Mutesi Scovia.