Travis Barker yagabweho igitero n'umugore

Travis Barker yagabweho igitero n'umugore

 Apr 22, 2023 - 22:30

Umuhanzi akaba n'umuvuzi w'ingoma kabuhariwe Travis Barker, urugo rwe rwatewe n'umugore.

Umufana wasariye Travis Barker, yatawe muri yombi nyuma yo kwinjiza ku ngufu imodoka ye mu irembo ry’uyu mugabo agerageza kubonana na we, nkuko amakuru ya Page Six, abivuga.

Ku wa Gatanu, uyu mugore ukekwaho icyaha yafashwe ashinjwa icyaha cyo kwinjira aho atagakwiye kwinjira.

Travis Barker yatewe n'umugore wamushakaga[Getty Images]

TMZ, yatangaje aya amakuru bwa mbere, ivuga ko uyu mugore yagerageje inshuro nyinshi kugera ku muryango w’urugo rw’uyu mugabo uvuza ingoma mu itsinda rya Blink-182, ruherereye i Los Angeles.

Nkuko iki kinyamakuru kibitangaza, ngo yagerageje byibura inshuro enye kugira ngo agere iwe. Bivugwa ko yavugaga ko yamutumiye akoresheje imbuga nkoranyambaga ngo aze kumusura, ariko ko buri gihe yangaga ko babonana.

Uyu mugore yari yamaramaje avuga ko ashaka kwibonanira na Travis Barker [Getty Images]

Amakuru akomeza avuga  ko uyu mugore yaje kwiyemeza gukora ibintu mu buryo bwe, maze akinjiza ku ngufu imodoka ye mu irembo rya Travis Barker.

Uyu mugore yahagaritswe n’itsinda ry’umutekano ryigenga rya Barker arafungwa kugeza abashinzwe umutekano bahageze.

Uyu muhanzi  wakunzwe mu ndirimbo nka "Adam's Song", ntabwo yari mu rugo ubwo ibyo byabaga, kuko yari ari mu nzira ataha ava mu myitozo hamwe n’itsinda rye, bitegura icyciro cya kabiri cy’ibitaramo bya  Coachella.

Travis Barker uretse kuba ari umuhanzi, anabarwa mu bavuzi  b'ingoma 100 beza ku isi[Getty Images]

Amakuru yatangajwe na TMZ, avuga ko itsinda ry’umutekano we ryamusabye gutuza no gukomeza gushyira umutima hamwe, kuko bumvaga bafite ikibazo mu biganza byabo

Barker, w’imyaka 47, arateganya gutanga icyifuzo cyo kubuza uyu mugore kongera kugera hafi ye.