Umuziki nyarwanda ni kimwe mu bisata biyoboye ibindi mu myidagaduro, iyi ni intandaro y’uko umuhanzi mwiza aba agomba kuba kimenyabose.
Umuhanzi wahaye ibyishimo abakunzi b’umuziki we, iyo agiye gutana cyangwa se kuba mu buryo batizeye ko azakomeza gukora imiziki, abakunzi be bafata iyambere mu kwerekana ko batunguwe kandi banatengushywe.
Kuri ubu amakuru akomeje kuvuga ko abahanzi Social Mula na Jules Sentore baba bageze kure umugambi wo gutura ku mugabane w’u Burayi ndetse kugaruka mu Rwanda bikaba bitakiri mu ntego zabo.
Ni amakuru yakomeje gusakara hirya no hino ko aba bombi bagiye gutura mu Burayi aho Social Mula agiye gutura mu Budage naho Jules Sentore akaguma mu gihugu cy’u Bubiligi.
Aya makaru agitangira gusakara, The Choice Live twagerageje kumenya ukuri kwayo
Abantu bafi b’aba bahanzi ku mpande zombi baduhamirije aya makuru icyakora bemeza ko bitarajya mu ngiro nk’uko ba nyiri ubwite babyifuza.
Amakuru The Choice Live kandi yamenye n’uko umuhanzi Social Mula agiye gutura mu gihugu cy’u Budage ndetse ko ari naho arimo kubarizwa.
Umuhanzi Social Mula waherukaga kwerekeza mu Budage mu mpera za Ukuboza 2022 ndetse nyuma yo gutaramirayo, yagarutse mu Rwanda cyane ko visa ye yagombaga kuba yararangiye tariki 15 Mutarama 2023. Social Mula kandi yajyanye n'umugore we n'abana babiri.