Umuhanzi Fetty Wap yakatiwe gufungwa mu gihome

Umuhanzi Fetty Wap yakatiwe gufungwa mu gihome

 May 26, 2023 - 04:13

Urukiko rwo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika twatiye umuraperi Fetty Wap gufungwa imyaka itandatu mu gihome.

Amazina nyakuri ni Willie Junior Maxwell II wamenyekanye nk'umuraperi Fetty Wap, akaba yakatiwe gufungwa imyaka itandatu mu gihome kubera gucuruza ibiyobyabwenge.

Uyu musore w’imyaka 31 akaba yari amaze imyaka ibiri mu buroko nyuma yo kwangwa kw’ingwate yari yatanze ngo agafungurwe umwaka ushize, kubera ko yavugwagaho ibindi byaha birimo gushaka kwica umuntu no gutunga imbunda.

Urukiko rwo mu Mujyi wa New York ni rwo rwamukatiye igifungo cy’imyaka itandatu n’indi itanu isubitse, nyuma yo guhamwa n’icyaka cyo gucuruza ibiyobyabwenge.

Abashinjacyaha bo babwiye urukiko ko uyu muhanzi yakoresheje ubwamamare bwe mu bikorwa by’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge, bityo bikaba byaranagize ingaruka ku bantu batandukanye yabicurujeho.

Fetty Wap yakatiwe imyaka itandatu mu buroko

Icyakora uyu muhanzi mbere yo gukatirwa yari yariseguye ku miryango y’abantu baba baragizweho ingaruka no gucuruza ibiyibyabwenge kwe, avuga ko icyo yari agamije ari ugushaka uko yafasha umuryango we wari umuhanze amaso.

Fetty Wap akaba yarafashwe mu gihe yari ari mu iserukiramuco rya Rolling Loud atarajya no ku rubyiniro. Yafatiwe ahitwa Citi Field muri New York mu Ukwakira 2021.

Ubwo yafatwaga byatangajwe ko we na bagenzi be bari bakurikiranyweho kuba bakwirakwije ibilo 100 birenga bya cocaine, heroin, fentanyl n’ibindi biyobyabwenge mu Mujyi wa Long Island na Leta ya New Jersey.

Bakaba baracuruzaga ibi biyobyabwenge bifashishije imbunda zarindaga imodoka yabitwaraga.

Impapuro zigaragaza ko mu iperereza babonye miliyoni $1,5 z’amafaranga afatika (cash), ibilo 16 bya cocaïne, ibiro bibiri bya Heroin, ibinini bya fentanyl ndetse n’imbunda zifashishwaga z’ubwoko butandukanye.