“DeMarco live in Kigali”haririmbye intorankwa ku bwitabire bw’abantu 100

“DeMarco live in Kigali”haririmbye intorankwa ku bwitabire bw’abantu 100

 Jan 29, 2023 - 08:08

Igitaramo “DeMarco live in Kigali” cyasize inkuru i musozi dore ko aricyo gitaramo kibonye ubwitabire buke kurusha ibindi muri BK Arena kuva yabaho. Ni igitaramo abahanzi nka Deejay Pius , Sintex n’abandi batigeze baririmba kandi bari bari ku rutonde.

Ku munsi w’ejo ku wa Gatandatu tariki 28 Mutarama 2022 mu nzu y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena hari hateganyijwe kubera igitaramo “DeMarco Live In Kigali”. Iki gitaramo cyari cyatumiwemo umuhanzi DeMarco wo muri Jamaica ukorera umuziki muri America ariko yari bufatanye n’abandi bahanzi nyarwanda barimo Deejay Pius, Spax, Sintex, Kivumbi, Ariel Wayz , Bushali, Dee RUG, Bishanya na Davy Ranks. Bamwe mu bahanzi ntibaririmbye.

Aba bahanzi bari gucurangirwa na Dj Marnaud, Dj Infinity, Dj Tyga, Dj Kagz, Nep Djs ndetse aba ba Dj bacuranze. Hanyuma iki gitaramo kikayoborwa n'abashyushyarugamba Ange Umulisa na Mc Nario.

Iki gitaramo byari biteganyijwe ko kiri butangire kare nk’uko abagiteguye Diamond League Ent bavuze ko ari saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Icyo wamenya n’uko aya masaha yageze nta n’inyoni itamba ihari.

Ahagana saa tatu zishyira saa yine z’ijoro nibwo Mc Nario na Ange batangiye gususurutsa mbarwa bari bahari bagera muri 50 kuko iyi nzu yose ubariyemo n’abari bari mu mirimo ntibarengaga 100.

Nyuma abantu bakomeje kwisunika byibuze baza kugeza mu 100, gusa na bamwe bari baje, bari bamaze gucika intege kuko wabonaga batangiye kwigira gushaka icyo kunywa bagaherayo.

Haririmbye abahanzi mbarwa.

Mu gihe hari hateganyijwe kuririmba abahanzi icyenda, byatunguranye cyane kuko abahanzi bane nibo bonyine bagiye ku rubyiniro.

Muri abo bahanzi bane bagiye ku rubyiniro barimo Bushali wabanje, Ariel Wayz, Kivumbi King ndetse na DeMarco nyirizina.

Abandi bahanzi barimo Deejay Pius , Sintex, Spax, Bishanya, Dee Rug na Devy Ranks batahiye aho.

Abahanzi nyarwanda kuri iyi nshuro barwaniraga kubanza ku rubyiniro.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)

Mu bitaramo, bisanzwe bizwi ko abahanzi barwanira kuza ku rubyiniro nyuma kuko byerekana uhagaze neza, kuri iyi nshuro siko byagenze kuko harwaniwe kubanza ku rubyiniro birangira hatoranyijwe mbarwa babanzaho, byatumye abandi banga kujyaho.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)

Uku kunaga igiceri kugirango hamenyekane uhagaze neza ari nawe uri bujye ku rubyiniro mbere, amahirwe yasekeye Bushali, Ariel Wayz na Kivumbi King nabo baririmbaga basa n’ababyikuraho kugirango bigendere.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)

DeMarco yabonye ibya BK Arena bimuyobeye, akagusanga mu byicaro akakuririmbira.

Muri iki gitaramo, ubwitabire bwo busa nkaho bwari ntabwo, umunya Jamaica DeMarco yageze ku rubyiniro, abona abantu ntabo, afata umwanzuro wo kujya araranganya amaso mu ntebe yabonamo uwicaye akahamusanga, akamuririmbira kugeza igitaramo agishyizeho akadomo.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)

Bamwe mu bakitabiriye mwaganiraga, bakubwiraga bati “Byari kurutwa no kuzana abafana b’ubuntu aho gusebya umuhanzi nk’uyu”.

DeMarco live in Kigali byabaye amateka.