Umuhanzikazi Marina amaze igihe kitari gito atangaje ko atari mu rukundo n'umuhanzi mugenzi we Yvan Muziki mu gihe amakuru yari ahari ari ukobari mu rukundo rw;ibanga bakaba batifuza kubishyira hanze.
Umuhanzi Yvan Muziki aganira na Inyarwanda dukesha iyi nkuru, yemeje ko atanigeze ajya mu rukundo na Marina ahubwo bahuzwaga n'akazi bose bahuriyeho.
Ati '' amakuru yo gutandukana na Marina ntabwo nyazi cyane ko ntigeze nkundana nawe, nta kibazo kiri hagati y'ubucuti bwange nawe ikindi ngewe ndi ingaragu''
Muri kanama 2021, umuhanzi Yvan Muziki na Marina berekeje i burayi akaba aribwo byahise bitangira kuvugwa ko bahise batangira gukundana ndetse inshuro nyinshi bagakunda kugaragara batashye ubukwe bwinshi butandukanye.
Yvan Muziki na Marina baje gukorana mu ndirimbo ya Masamba yise ''urugo ruhire''

Yvan Muziki yahakanye ko atigeze akundana na Marina n'umunsi n'umwe.
