Inkuru yabuze kibara! Miss Umunyana Shanitah yahishuye amayeri akoreshwa n'inyaryenge zitwaza gutegura amarushanwa y'ubwiza zigamije kumira bunguri umusaruro uvamo

Inkuru yabuze kibara! Miss Umunyana Shanitah yahishuye amayeri akoreshwa n'inyaryenge zitwaza gutegura amarushanwa y'ubwiza zigamije kumira bunguri umusaruro uvamo

 Oct 19, 2022 - 12:22

Miss Umunyana Shanitah yaburiye abakobwa bagenzi be, ababwira kudahubukira amarushanwa y’ubwiza bakangishwa guhindurirwa ubuzima. Uru rugamba atangije azarurwana wenyine cyangwase azabona amaboko? Ese ukuri kwahishwe igihe kirageze ngo kujye ahabona?

Miss Umunyana Shanitah wabaye Miss East Africa 2021, yakebuye abakobwa bagenzi be bararikiye kujya mu marushanwa y’ubwiza bizeye ko bagiye guhindurirwa ubuzima.

Miss Umunyana Shanitah yavuze ko aho kugirango bahindurirwe ubuzima n’abo babatwaye ahubwo birangira birebeye inyungu zabo bwite aho gufasha abo bakobwa.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yagize ati “Bakobwa, ntihazagire umuntu ukubwira ngo agiye kukuzamura, ngo yazanye amahirwe ku bakobwa binyuze mu marushanwa y’ubwiza”.

Umunyana Shanita yavuze ko abategura amarushanwa y’ubwiza baba bagamije inyungu zabo kuruta uwo bagiye gufasha.

Umunyana Shanitah akimara kuvuga ibi, abenshi bahise bibuka ko uyu mwari ariwe wegukanye ikamba rya Miss East Africa 2021 ariko n’ubu amaso ategereje imodoka yatsindiye yaheze mu kirere.

The Choice Live twamenye amakuru ahamya ko ubu butumwa yari abugeneye Mutesi Jolly na bagenzi be bateguye Miss East Africa bizeza abakobwa kubahindurira ubuzima ariko amaso akaba yaraheze mu kirere.

Icyakora Visi Perezida wa Miss East Africa Mutesi Jolly yavuze ko iyi modoka itemewe mu Rwanda bityo izagurishwa agahabwa ingurane y’amafaranga. Kuri iyi ngingo twabajije ushinzwe kuvugira polisi ishami ryo mu muhanda atubwira (ubutumwa bwa Whatsap) ko izo modoka zemewe. Ati:"Hari bafashe se kubera itwarirwa ibumoso?" Hano nabuze igisubizo kuko byanyerekagako ndi kumubaza ibidafite ishingiro. Ni kenshi mu mihanda ya Kigali tubona ibinyabiziga byambaye ibirango byo mu bihugu byo hanze y'u Rwanda bivuzeko n'iriya modoka yari kuza ikagendwamo bisanzwe ariko bisabiwe uburenganzira muri polisi n'ikigo cy'igihugu gishinzwe imisoro. Sinagarukiye aha kuko nabijije umunyamategeko ambwirako ariya magambo yanditswe na Umunyana Shanitah yerekana ko yanyanganyijwe kuko iriya modoka yari kugurishwa akagura iyo ashaka cyangwase akayakoresha icyo ashaka. Uyu munyamategeko yasoje ambwirako uriya mukobwa aramutse agannye inkiko zamurenganura kuko bareba niba ibyo byose bigize icyaha cyangwase bagahabwa umwanya wo gucyemura icyo kibazo mu bwumvikane.

Miss Umunyana Shanitah yabaye nyampinga wa Miss East Africa 2021 ahigitse abakobwa 11 bari baturutse mu bihugu byo muri Afurika y'iburasirazuba, yari yarabaye igisonga cya mbere muri Miss Rwanda 2018.

Shanitah yikomye abategura amarushanwa y'ubwiza.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)