Igitaramo cya Jose Chameleone cyasubitswe

Igitaramo cya Jose Chameleone cyasubitswe

 Feb 10, 2023 - 20:48

Umuhanzi Jose Chameleone wo muri Uganda yagize icyo avuga, nyuma y'uko igitaramo cye gisubitswe cyari kuba ku wa Gatanu tariki ya 10 Gashyantare 2023

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Gashyantare 2023, nibwo igitaramo cy'umuhanzi rurangiranwa muri muzika ya Uganda yagomba gutaramira abakunzi be kuri Cricket Oval Lugogo i Kampala.

Iki gitaramo cyasubitswe nyuma y'imvura yaguye kuri uyu Gatanu nyuma ya saa sita ikangiza ibintu byinshi harimo n'urubyiniro (stage) abahanzi bari kuririmbiraho.

                       Urubyiniro rwavugishije benshi

Urubyiniro Chameleone yari kuririmbiraho rukaba rwari akataraboneka, kuko rwari rukoze mu ishusho y'umusozi.

Abakozi ba kampani Fenon bakoraga kuri uru rubyiniro bakaba bahakomerekeye ubwo iyi mvura yagwa igasenya uru rubyiniro.

Nyuma yuko igitaramo kitabaye, Chameleone yaje aho igitaramo cyari kubera Cricket Oval Lugogo kugira ngo agire icyo atangaza.

Ahageze yagize ati "Tuzagaruka twuzuye kandi dufite imbaraga ku wa 24 Gashyantare 2023. Mwakoze Fenon ku rubyiniro rwiza mwari mwubatse." 

Yakomeje agira ati"Nshimiye inshuti n'abafana bifatanyije nange muri ibi bihe bitoroshye. Abantu mwese mwaguze amatike muyabike neza naho ku wa 24 Gashyantare." 

Abantu bamwe batangiye kwibaza kubuziranenge bw'uru rubyiniro, dore ko ibikoresho bimwe byari birugize byavuye Dubai, byari byatumye abantu benshi barutangarira.