Prince Harry yanze gusubiza ubutumire bwo kwimika Umwami Charles III

Prince Harry yanze gusubiza ubutumire bwo kwimika Umwami Charles III

 Mar 6, 2023 - 05:25

Umwami Charles III w'u Bwongereza yatumiye umwana we Prince Harry n'umugore we Meghan Markle mu birori byo ku mwimika ariko nta gisubizo arahabwa.

Ubutumire bwo kwimika Umwami Charles III w'u Bwongereza, bwohererejwe igikomangoma Harry n'umugore we Meghan Markle kuri email buvuye Buckingham Palace aho Umwami w'u Bwongereza asanzwe aba.

Ubwo yohererezwaga ubutumire n'Umwami Charles III (Papa we) amumenyeshaka ko ibirori bizaba tariki ya 06 Gicurasi 2023, Prince Harry yakiriye email ariko ntiyasubiza niba azitabira cyangwa se atazanitabira.

Radiyo BBC y'u Bwami mu Bwongereza yanditse ko kohereza ubutumire mbere bivuze ko abahawe ubutumire bagomba kubika neza ubutumire kugeza ku munsi w'ibirori. 

Gusa nk'uko iyi Radiyo ibitangaza ntacyo ingoro ya Buckingham Palace yigeze ishaka kuvuga kuri ubu butumire bwahawe abana b'i Bwami.

Umwami Charles III hamwe na Prince Harry ndetse na Meghan Markle 

Hakomeje kwibazwa uburyo Prince Harry na Meghan Markle batumirwa nkaho atari abo mu muryango w'i Bwami.

Nkaho ibyo gutumirwa bidahagije noneho n'abatumiwe bakabanza kubitekerezaho. Nk'uko byumvikana Prince Harry na Meghan bari guhita basubiza ko bazitabira ariko nabo babihaye umwanya wo kubitekerezaho.

Prince Harry na Meghan Markle bakaba nabo baratangaje ko bakiriye ubutumire buvuye i Bwami ariko batangaza ko nta gisubizo bahita batanga. Ibi bikaba byatangajwe n'umuvugizi wabo.

Ni iki cyaba cyateye Prince Harry kubanza gutekereza ku butumire yahawe

Hashize iminsi hari umubano utameze neza hagati ya Prince Harry n'Ubwami bw'u Bwongereza biturutse ku gitabo yasohoye yise Spare gisebya Ubwami.

Umwami Charles III byongeye kandi yongeye gusaba umwana we gukura ibikoresho mu nzu yabagamo ya Frogmore Cottage mbere y'uko bajya muri Amerika.

Prince Harry na Meghan Markle basabwe gukura ibikoresho mu nzu babagamo ya Frogmore Cottage mu Bwongereza 

Icyanyuma gitekerezwa kukuba byatumye abanza kubitekerezaho harimo kuba mu minsi ishize aribwo yamenyeshejwe na muganga ko arwaye indwara zibasira ubwonko,akaba anafite ihungabana.

Umuhango wo kwimika Umwami Charles III, Prince Harry yatumiwemo ni umuhango bwoko ki?

Umuhango wo kwimika Umwami Charles III bawita "Coronation".

Uyu ni umuhango ukorerwa abami cyangwa Abamikazi b'u Bwongereza kuva mu binyejana byahise.

Umwami Charles III uzambikwa ikamba 

Uyu aba ari umuhango wo kwambika ikamba Umwami cyangwa Umwamikazi, no kumuha ububasha bwo kuyobora kiliziya y'u Bwongereza y'Abangirikani.

Uyu muhango ukaba ubera muri kiliziya ya Westminster Abbey. Hakaba haba hatumiwe abayobozi bakomeye bavuye imihanda yose.