Gushishura birabakoraho! Undi Muhanzi mu rukiko

Gushishura birabakoraho! Undi Muhanzi mu rukiko

 Apr 25, 2023 - 08:59

Umuhanzi Ed Sheeran ategerejwe mu rukiko rukuru muri USA ashinjwa gushishura indirimbo ya mugenzi we.

Ed Sheeran ukomoka mu gihugu cy'u Bwongereza ategerejwe mu rukiko rukuru rwa Manhattan muri Amerika, ashinjwa gushishura indirimbo yundi muhanzi.

Ni urubanza rwari ruteganyijwe gutangira kuri uyu wa mbere tariki ya 24 Mata 2023, rukanakomeza muri iki Cyumweru cyose nk'uko tubikesha ikinyamakuru The Guardian cy'Abongereza.

Sheeran arashinjwa kuba yarashishuye indirimbo ya Marvin Gaye yitwa "Let’s Get It On," yakozwe mu 1973 akabikora mu ndirimbo ye yise "Thinking Out Loud" mu mwaka wa 2014.

Ku bw'ibyo, Abazungura ba Ed Townsend, wanditse indirimbo "Let’s Get It On', ya Marvin Gaye bakaba barareze Ed Sheeran ko yakoresheje amagambo ari muri iyi ndirimbo.

Nyamara nubwo aba bazungura ba Ed Townsend bavuga ko Sheeran yakoresheje amagambo y'indirimbo 'Let's Get it on' mu ndirimbo ye 'Thinking Out Loud', ariko: Sheeran arabihakana.

Ku wa 11 Nyakanga 2017 mu nyandiko yandikiye urukiko ibi byose yarabyihakanye, iki gihe akaba ari nabwo iki kirego cyageze mu rukiko.

Kuri iyi mpamvu, aba bazungura bakaba bifuza ko iyi ndirimbo ihagarikwa burundu ntizongere gukinwa.

Inkuru ya Ed Sheeran yo gushishura indirimbo, ije ikurikira indi y'Umuraperi Drake ukorera umuziki muri Amerika nawe uri mu nkiko nyuma y'uko nawe Umunya-Ghana amushinje kumutwarira indirimbo.

https://thechoicelive.com/umuraperi-drake-ari-mu-mazi-abira