Kim Kardashian ukomeje kuryoherwa n'ibitaramo yatunguwe na Usher

Kim Kardashian ukomeje kuryoherwa n'ibitaramo yatunguwe na Usher

 Apr 23, 2023 - 16:15

Kim Kardashian ibitaramo bikomeje kumubera ahantu heza ho kwishimishiriza.

Kim Kardashian asa n’uri kwimishira cyane ibihe ari kugirira  mu bitaramo, nyuma yuko ashyize hanze amashusho ye n’umwana we bishimira igitaramo cya Usher mu ijoro ryo ku wa Gatandatu.

Kim Kardashian akomeje kugaragaza ibyishimo aterwa n'ibitaramo[Getty Images]

Uyu munyamideri w'imyaka 42, yerekeje i Las Vegas kwishimira aho Usher yakoreye igitaramo, kigomba no gukomeza muri Kamena nu Ukwakira uyu mwaka.

Ariko nta mugayo, kuko Kim yafashwe nk’umuntu udasanzwe, ubwo Usher yamanukaga akamusanga mu icyicaro cye  maze akamuririmbira.

Asher yasanze Kim Kardashian ku meza ye, maze aramuririrmbira[Getty Images]

Kim, wari wamaze kubona ko uyu muhanzi ari kuza amusanga, yagaragaje ibyishimo yagaragaye azamura amaboko mu kirere maze abyina indirimbo yaririmbaga.

Nyuma yaje kumwegera ku meza yari yicayeho,  kugira ngo amuririmbire mu buryo butaziguye, maze amuhamagara mu izina yongeraho ati: ‘Wabikoze!’

Mu mashusho ya nyuma ya yasangije inshuti ze, Kim yanditseho ati: “Amaherezo nabonye Usher, uyu munsi sinazanye n'abakobwa bange bose ariko ubutaha nzabazana."

Usher w'imyaka 44, yamanutse asanga Kim mu kicaro cye, maze na we ntiyazuyaza kumwereka ibyishimo [Getty Images]

Mu mpera z’icyumweru gishize, yari yajyanye n'umukobwa we North muri Vegas kugira ngo abone Katy Perry, aho bivugwa ko North yanatumiwe ku rubyiniro.

Kim kandi aherutse gutungura abakunzi be, ubwo yatangazaga uruhare rutunguranye muri American Horror Story season 12, ari kumwe n’umukinnyi wa firime Emma Roberts, nubwo nta kintu cyihariye cyigeze kigaragara ku bijyanye no kumuhitamo nk’umukinnyi.