Umuhanzikazi Beyonce ukunzwe n'abatari bake kuri iyi si, yamaze guca agahigo k'umuhanzi umaze gutsindira Grammy awards nyinshi nyuma yo kwakira iya 32 aheshejwe na album ye yise "Renaissance".
https://www.thechoicelive.com/grammy-awards-2023-ese-iri-joro-riraza-kuba-iryamateka-kuri-beyonce
Beyonce witegura kuzenguruka imijyi myinshi aririmba indirimbo ziri kuri album ye Renaissance, yashimiye abantu bamubaye hafi ndetse bakamuha inama zo gukurikiza muri uyu mwuga we harimo ababyeyi be ndetse na nyirarume Johnny cyane cyane ashimira umugabo we Jay-Z bafitanye abana batatu.
Uyu muhanzikazi yatwaye igihembo cya 32 muri Grammy awards abiheshejwe na album ye yise Renaissance ikaba yahize izindi mu kugira umudiho mwiza ndetse no kuba iri mu njyana zigezweho.
Inkuru igaruka ku rutonde rw'abari bahataniye ibihembo muri Grammy; https://www.thechoicelive.com/grammy-awards-2023-urutonde-rwabahataniye-ibi-bihembo