The Mane yikomye Harmonize na 11:55AM

The Mane yikomye Harmonize na 11:55AM

 Feb 6, 2023 - 11:21

Umushoramari mu muziki w'uRwanda Bad Rama yagaye Harmonize waje mu Rwanda akirengagiza abo bari baziranye mbere.

Mu minsi yashize nibwo umuhanzi ukomoka muri Tanzania nyiri Konde Gang Harmonize, akubutse mu Rwanda aho yagiriye ibihe byiza n'abakunzi be ndetse na bamwe mu bahanzi bakoranye indirimbo.

Nubwo Harmonize yagiranye ibihe byiza n'abahanzi bo mu Rwanda, bamwe mu banyamuziki bo mu Rwanda baramunenze cyane ko hari abo yirengagije Kandi barabanye ndetse banamufasha mu bitaramo bitandukanye. 

https://thechoicelive.com/ni-iki-cyazanye-harmonize-mu-rwanda-uryohewe-na-capati-zo-mu-biryogo

Bad Rama wafashije Harmonize guhura na Burna Boy ndetse akanamufasha gukorera igitaramo mu Rwanda, yanenze Harmonize kuba yaraje ku butumire bwa 11;55 AM ariko akirengagiza abo basanzwe baziranye.

Aganira na Igihe dukesha iyi nkuru yikomye uyu muhanzi ariko agerageza kubyoroshya avuga ko ahubwo yaba ari impamvu y'abamutumiye.

https://thechoicelive.com/bruce-melodie-araguha-abana-ba-fake-davis-d-yacinye-inkoro-kuri-harmonize-yitwaje-bruce-melodie

ati “Ashobora kuba yarabuze umwanya reka mbyite gutyo, ariko birashoboka ko n’abamutumiye batari babishyigikiye, ariko byakabaye byiza nkuko bamutembereje mu masoko, bakamutembereza n’ahandi bakanamwibutsa ko mu Rwanda ahafite inshuti n’iyo we yaba yabyibagiwe.”

Bad Rama utajya agira ibintu byo guca ku ruhande, yavuze ko kuba Harmonize yaranze gusura The Mane n'abahanzi bakoreramo ngo anaganire n'abasanzwe bamufasha mu Rwanda mu myaka yashize, atatungurwa ari abamutumiye bamubujije kubera ko mu Rwanda harimo gupingana cyane ndetse ntanubwo bashyize hamwe.

https://thechoicelive.com/harmonize-yeteye-uwinyuma-dabijoux-kubera-yolo-the-queen

Ubwo Harmonize aheruka gutaramira i Kigali, yari yatumiwe na The Mane Music 
Harmonize yari aherutse gutegurirwa urugendo rwe i Kigali ahabonanira na Burna Boy