Ruracumbeka kwa  Harry Styles na Emily Ratajkowski

Ruracumbeka kwa Harry Styles na Emily Ratajkowski

 Apr 18, 2023 - 08:23

Nyuma y'iminsi bikekwa ko baba bari mu rukundo, impaka zaje gushira ubwo Harry Styles y'agaragaraga asomana na Emily Ratajkowski ku karubanda.

Kuva Emily Ratajkowski yagaragara asoma Harry Styles mu Buyapani, ibitangazamakuru byinshi byagerageje gushaka amakuru menshi ku byerekeye urukundo rushya rw’aba bombi.

Emily Ratajkowski yivugira ko yaguye ahashashe

Mu minsi yashize,  Emely yemeje ko  yakundanye n’umuririmbyi mu gihe cy’amezi abiri ashize. Niba koko aribyo, mu by’ukuri yatangiye gusohokana na Harry nyuma gato  y’umunsi w’abakundana kuko yari mo ateretana n'umunyarwenya Eric Andre. Mbere yibyo, Ratajkowski yagaragaye ari kumwe n’umunyarwenya Pete Davidson, ariko umubano wabo ntabwo warambye.

Ariko bigaragara ko uyu munyamideri yari yagiye atanga ibimenyetso byerekana ko akundana na Harry Styles, yabikoze abinyujije kuri podcast ye kandi ibyo byabaye ibyumweru bibiri mbere yuko Daily Mail isohora iyo videwo basomana i Tokiyo. Nkuko bigaragara, Ratajkowski yari amaze igihe akundana n’uyu muririmbyi ndetse anasohokana n’abandi bagabo icyarimwe.

Harry Styles yagaragaye asomana na Emily Ratajkowski ku karubanda [Getty Images]

Mu gihe uyu muririmbyi yari mu minsi ye yanyuma na Olivia Wilde batandukanye, Emily  yakoraga ibye ariko aba bombi bahuriye i Tokiyo ari na bwo ayo amashusho yafashwe.

Emily agaragaza ko akunda Harry Styles

N’ubwo tutavuze izina rye, Emily Ratajkowski yavuze ku bijyanye n’urukundo aheruka gukunda: “Natangiye gukundana n’umuntu ntekereza ko nkunda, ubu rero biratandukanye. Niki mba nkeneye ku mukunzi? Nkunda umuntu wigenga cyane. Ntekereza ko, kuri njye, ibyo ari ngombwa cyane kuko mfite ubuzima bwuzuye. Ndizera ko gukundana n’umuntu wimenyera ibye cyane, bizandinda ibibazo nk’ibyo nagize mbere. ”