Umugore wa Cristiano Ronaldo yongeye gushyira abantu mu cyeragati

Umugore wa Cristiano Ronaldo yongeye gushyira abantu mu cyeragati

 Apr 20, 2023 - 00:18

Georgina Rodriguez ukunze gushinjwa kutavugisha ukuri mu cyageranyo ku buzima bwe arimo gusohora, yongeye kwibazwaho.

Ubuzima bwa Georgina Rodriguez bukomeje kuba ingingo nyamukuru mu binyamakuru. Uyu mufasha wa Cristiano Ronaldo, bari kimwe aho ari mu ikipe ya Al-Nassr muri Arabiya Sawudite, ikipe yinjiyemo nyuma yigikombe cyisi 2022.

Georgina Rodriguez yongeye gutuma abantu bamushinja kutavugisha ukuri[Getty Images]

Uyu mugore w’umucuruzi akunze gusangiza abantu ibyo akora byose muri Arabiya Sawudite, haba icyo akora iyo ari mu kazi ke cyagwa mu kiruhuko. Ariko, mu bihe byashize, yagiye agarukwaho mu makuru kuko hari ugushidikanya no guhuzagurika mu bijyanye  n'imirire ye.

Mu cyageranyo cye kinyura kuri Netflix, “I’m Georgina” , uyu mufasha wa Cristiano Ronaldo, yemeye ko ari umukunzi wa Iberia,  bivuze ko adashobora kubaho atarya sandwiches ya chorizo hamwe nandi masosi. Ibi bivuze ko ibicuruzwa bya Iberia, biva mu bwoko bwingurube bwa Iberia, byubahwa cyane muri muri Espagne na Porutugal, ari iby’ingenzi mu mirire ye.

Ariko, mu kiganiro aheruka gukorana n’itangazamakuru, na none yavuguruje ibyo yari yavuze mu cyegeranyo cye byose.

Ati: “Mugitondo mfungura umureti w’Abafaransa, nkawusomeza umutobe wa orange hamwe n’ikawa irimo amata. Mu gitondo hagati nkarya umuneke cyangwa nyuma y’imyitozo.”

Georgina Rodriguez yavuguruje ibyo yari yavuze mu cyegeranyo cye [Getty Images]

Georgina yiregura mu cyegeranyo cye, yaragize ati “Ndya nta bwoba kandi nishimisha”, cyane cyane iyo ahuye n’inshuti ze saa sita cyangwa ku ifunguro rya nimugoroba, kuko ikindi gihe gisigaye akurikiza indyo yuzuye.

Uku kwivuguruza kwa Georgina, kwatumye abantu bongera kumushinja kutavugisha ukuri ku byerekeye umuco we wo kurya no mu byo avuga muri iki cyegeranyo muri rusange.