Nick Cannon intanga ze ntizikangwa n'uburyo bwose bwo kuboneza urubyaro

Nick Cannon intanga ze ntizikangwa n'uburyo bwose bwo kuboneza urubyaro

 Apr 20, 2023 - 21:05

Nick Cannon umaze kubyara abana 12, avuga ko intanga ze zidasanzwe.

Nick Cannon, umaze kubyara abana 12, yateye urwenya avuga ko intanga ngabo ze zidasanzwe, ku buryo zidakangwa n'uburyo bwose bwo kuboneza urubyaro.

Nick Cannon avuga ko intanga ze zidakangwa n'uburyo bwose bwo kuboneza urubyaro [Getty Images]

Ku wa Kabiri, kuri podcast ya Howie Mandel yitwa “Does Stuff”  yagize ati: “Singiye kubeshya, intanga zange ubanza ari ikindi kintu ntazi! Nagerageje uburyo bwose bwo kuboneza urubyaro, ariko abagore bagakomeza gusama!”

Nick Cannon avuga ko agerageza uburyo bwose bwo kuboneza urubyaro ariko bakanga bagasama[Getty Images]

Ubwo Mandel yabazaga uyu muyobozi w’ikiganiro “Masked Singer” w'imyaka 42, niba yararangije kwagura umuryango we, yarashubije ati: “Ndakeka ari yego, ariko na none, sinshaka kuvuga yego, kuko, nawe urabizi, ni uburyo bw’imyororokere, rero bishobora kubaho igihe icyo ari cyo cyose, gusa mpagijwe n’umubare w’abana mfite uyu munsi.”

Uyu mugabo wamenyekanye mu kiganiro “Wild ‘N Out”, vuba aha, aherutse kwibagirwa umukobwa we Onyx, ubwo yabazwaga niba ashobora gutondeka abana be bose.

Nick Cannon aherutse kwibagirwa umukobwa we ubwo yasabwaga gutondeka abana vmbe[Getty Images]

“Ah, oya!” yabwiye Howard Stern mu ntangiriro z’uku kwezi ubwo yibutsaga Cannon ko yibagiwe rimwe mu mazina y’abana be.

Stern yahise amubwira ati: “wibagiwe Onyx,”

Kugeza ubu Nick Cannon amaze kubyara abana 12, ariko abakiriho ni 11.