Grammy awards 2023: Abanyafurika bahaserukanye ishema

Grammy awards 2023: Abanyafurika bahaserukanye ishema

 Feb 6, 2023 - 08:25

Abahanzi bane b'Abanyafurika batahukanye ibihembo mu birori bya Grammy Awards ku nshuro ya 65 byabereye i Los Angeles muri Leta zunze ubumwe z'Amerika

Ubwo Recording Academy yasohoraga ku nshuro ya 65 urutonde rw'abahatanira ibihembo bya Grammy awards mu mwaka 2023, umuziki nyafurika wahawe agaciro kandi mu byiciro byose habonekamo umuhanzi wagomba guhatanira ibihembo. 

Kuri uyu mugoroba Afurika yari ifite ibyiciro umunani byagombaga guhatanira ibihembo.

Umuhanzi Tems wo muri Nigeriya ari mubahesheje ishema umugabe w'Afurika kuko yakoze amateka mu mwuga w'akazi ke kubera yegukanye ibihembo byinshi muri Grammy awards uyu mwaka.

                 Umuhanzi wo muri Nigeria Terms

Terms ku myaka ye 27 y'amavuko akaba yegukanye igihembo cya Best Melodic Rap Performance, mu indirimbo ye "Wait For U," yafatanyije n'abahanzi ba Hip-hop aribo Future na Drake.

Atl Jacob, wakoze iyi indirimbo yatsindiye ibihembo yari yitabiriye ibirori kandi ashimira Future, Drake, na Tems.

Yagize ati: "Muvandimwe wange Future byashobokaga ko wari kuba utari hano ariko wakomeje guhangana, none urabikoze.Ndashaka kubashimira mwese."

Kurundi ruhande Abahanzi batatu bo muri Afurika y'Epfo bari muri bane batsindiye ibihembo byinshi uyu mugoroba.

Zakes Bantwini, Nomcebo Zikode ndetse na Wouter Kellerman

Abahanzi Zakes Bantwini, Nomcebo Zikode ndetse na Wouter Kellermannabo biyongereye kuri Terms mu guhesha ishema umugabe w'Afurika muri Grammy awards 2023.

Aba bacuranzi bo muri Afurika y'Epfo begukanye igihembo cy'indirimbo yabo bise "Bayethe," ikaba yashyizwe mu cyiciro cyiza cya Global Music Performance, aho batoranijwe hamwe n'ibihangange bya muzika byo ku mugabane wa Afurika nka Burna Boy wo muri Nijeriya na Eddy Kenzo wo muri Uganda.

Mu byishimo byinshi umuhanzi Kellerman, yagize ati"Uyu ni umwanya mwiza cyane wo gusangira umuziki n'umuco byo muri Afurika y'Epfo."

Zakes Bantwini mu ijambo rye yabanje gushimira Kellerman ndetse na Recording Academy. Yagize ati "Uyu mwanya hano ni uw'umuntu wese uri muri Afurika kandi ugaragaza ko inzozi zose zifite ishingiro."

Ati: "Ndashaka kubashimira cyane Academy ndetse na buri wese muri mwe, cyane cyane abari abari mu nsisiro , ati,byose birashoboka."

Naho kandi umuhanzi Nomcebo Zikode yatangiye ijambo rye aririmba indirimbo ye yamenyekanye ku rwego mpuzamahanga "Jerusalema" yafatanyije na Master KG.

Mu ijambo rye yashimye Imana kandi igihembo yabonye yakiyotuye, asoza ashimira bagenzi be baturuka mu gihugu kimwe. 

Ibindi wamenya kuri Grammy awards 2023;

https://thechoicelive.com/sobanukirwa-grammy-awards-nabahanzi-batwaye-nyinshi-mu-mateka.

https://thechoicelive.com/ni-ubuntu-kumva-indirimbo-kuri-boomplay-kubera-grammy-awards

https://www.thechoicelive.com/grammy-awards-2023-ntamwiza-wabuze-inenge-no-kuri-beyonce-hari-ibikomeje-kuba-iyanga

https://www.thechoicelive.com/grammy-awards-2023-beyonce-tems-na-viola-davis-baciye-uduhigo