Jose Chameleone yandikiye amateka aho Diamond yiyambarije abapfumu

Jose Chameleone yandikiye amateka aho Diamond yiyambarije abapfumu

 Feb 25, 2023 - 06:50

Nyuma yo gusubika igitaramo kubera imvura nyinshi, Jose Chameleone yaraye akoreye igitaramo cy'igitangaza muri Lugogo Cricket.

Jose Chameleone yateguye igitaramo ku wa 10 Gashyantare 2023 ariko kiza gusubikwa kubera imvura nyinshi yaguye gusa nyuma biza kumenyekana ko byatewe n'umumotari Jose Chameleone aherutse gukubita kubera kumugongera imodoka yo mu bwoko bwa Range Rover.

Iki gitaramo cyatewe ipine kimurirwa ku wa 24 Gashyantare 2023, ku mugoroba w'ejo hashize, nibwo Jose Chameleone yari kongera agasubukura igitaramo cye.

Iki gitaramo cya Jose Chameleone cyitabiriwe n'abahanzi 11 aribo babashije kuririmba, muri abo bahanzi harimo King Micheal yaririmbye indirimbo ebyiri, Weasel yaririmbye indirimbo enye, Pallaso yaririmbye indirimbo ebyiri, Bebe Cool yaririmbye indirimbo ebyiri,  Mudra yaririmbye indirimbo ebyiri,  Ziza Bafana yaririmbye indirimbo imwe,  Mesach Ssemakula yaririmbye indirimbo enye,  Ketchup yaririmbye indirimbo imwe. 

Aha hantu habereye iki gitaramo,  Diamond Platnumz yigeze kuhategura igitaramo ubugira gatatu ariko umunsi wagera imvura ikabyukira ku muryango bikarangira iki gitaramo gisubitswe kugeza ubwo yagiriwe inama yo kwegera abakuru bamuha ku muti.

Mu myaka 7 ishize ubwo Diamond aheruka gukorera igitaramo kuri Lugogo cricket oval yari kumwe na Patoranking ukomoka muri Nigeria. 

Nyuma yo kumuha umugisha,  ibindi bitaramo byose Diamond yateguriye aho, amatike yashiraga rugikubita abantu bakuzura kandi ntabwo imvura yongeye kugwa ukundi iyo Diamond yabaga yateguye igitaramo. 

Abantu bari bakubise buzuye baje kureba igitaramo cya Gwanga Mujje cyateguwe na Jose Chameleone. 

Walsall ni umwe mu baririmbye mu gitaramo cya Jose Chameleone. 

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)