Miss Uwase Vanessa ntagicana uwaka n'urukundo

Miss Uwase Vanessa ntagicana uwaka n'urukundo

 Mar 20, 2023 - 07:19

Miss Uwase Vanessa yatangaje ko ubu nta mukunzi afite kubera inzira nshya yahisemo y'ubuzima bwe. Ni nyuma yo gutangaza ko atamara amezi abiri nta mukunzi afite.

Miss Uwase Vanessa wamemyekanye cyane mu Irushanwa rya Miss Rwanda 2015 ubwo yabaga Igisonga cya Mbere cya Kundwa Doriane watowe nka Nyampinga w’u Rwanda 2015.

Miss Uwase Vanessa yahishuye ko kugeza magingo aya yamaze gutandukana n’uwari umukunzi we ubu akaba asigaye ari wenyine.

Ibi Miss Vanessa Uwase yabitangarije abamukurikirana ku rubuga rwe rwa Instagram aho yemereye abantu bose kumubaza ibibazo hanyuma nawe akabasubiza.

Uwamubajije yagize ati “Waba ufite umukunzi cyangwa uri wenyine?”

Mu gusubiza uyu wamubajije iki kibazo, yamuhakaniye ko ntamukunzi afite magingo aya ati  “Ndi njyenyine (Nta mukunzi mfite)!”

Akimara gusubiza icyo kibazo, undi yamubajije impamvu nta mukunzi afite kandi aba ashakwa na benshi.

Miss Vanessa Uwase yagize ati  “Nta mukunzi mfite kubera ko ari amahitamo yanjye.”

Hashize igihe Miss Uwase Vanessa avuze ko afite undi mukunzi mushya yasimbuje Putin Kabalu ndetse icyo gihe yahishuye ko atamara amezi abiri nta mukunzi afite. 

Icyo gihe yagize ati “Ubu mfite umukunzi mushya. Nkubwiye ikintu utari uzi, ni uko ntaricara n’ukwezi cyangwa amezi abiri ntafite umukunzi. Mfite umukunzi mushya tugiye kuzuza amezi atandatu dukundana.”

Miss Uwase Vanessa yakundanye na Olvis wamenyekanye mu itsinda rya Active nyuma ye akurikizaho Putin Kabalu wanamwambitse impeta nyuma batandukanye yemeza ko yabonye umukunzi mushya.

Putin Kabalu yambitse impeta y'urudashira Miss Vanessa Uwase nyuma baza gutandukana.

Mu mwaka wa 2015 ubwo Miss Vanessa Uwase yegukanaga ikamba ry'Igisonga cya kabiri muri miss Rwanda 2015.