Diamond Platnumz yarinze abana be ishyari

Diamond Platnumz yarinze abana be ishyari

 Mar 26, 2023 - 11:35

Nyuma y'iminsi mike Diamond Platnumz aguriye umukobwa we Tiffah iPhone 14 Pro, yaguriye na musaza we Telephone imwe ba mushiki we.

Umuhanzi Diamond Platnumz nubwo afite abana badahuje ba nyina, ntibimubuza kubitaho nk'uko ari inshingano ze nk'umubyeyi.

Mu minsi yashize, nibwo yaguriye umukobwa we iPhone 14 pro akaba ariwe mukobwa umwe rukumbi agira.

Kuri ubu yashyize amashusho y'indi mpano ya iPhone 14 Pro max yahaye umuhungu we Prince Nillan.

Diamond afite abana batanu harimo babiri yabyaranye na Zari Hassan, umwe yabyaranye na Tanasha Donna ndetse n'undi yabyaranye na Hamisa Mobeto.

Diamond kandi aherutse guha impano ya shanete Zuchu bivugwa ko bari mu rukundo nubwo ibyabo bitihishira.