Perezida Paul Kagame yageneye ubutumwa abanyarwanda bose ku munsi mukuru w'intwari

Perezida Paul Kagame yageneye ubutumwa abanyarwanda bose ku munsi mukuru w'intwari

 Feb 1, 2023 - 12:06

Kuri uyu munsi mukuru w'intwari, Perezida wa Repebulika Paul Kagame ndetse na Madam Jeanette Kagame bifatanyije n'abanyarwanda Bose kuzirikana intwari z'urwanda ziri mu byiciro bitatu Imena, Imana ndetse n'ingenzi.

Kuri uyu munsi mukuru w'intwari, Perezida wa Repebulika Paul Kagame na Madam Jeanette Kagame bunamiye ndetse banashyira indabo ku kimenyetso cy'ubutwari Kiri ku gucumbi cy'intwari Remera mu karere ka Gasabo.

Ni ku nshuro ya 29 abanyarwanda twizihiza aho insanganyamatsiko igira iti "Ubutwari mu banyarwanda, agaciro kacu".

Kuri uyu munsi mukuru, Perezida wa Repebulika yavuze ko kwizihiza uyu munsi mukuru w'intwari ariwo mwanya wo kuzirikana abanyarwanda babaye umusingi ku iterambere tugezeho ubu.

Perezida Kagame abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yavuze ko ari umunsi wo kuzirikana ababaye intwari bakitangira u Rwanda kuri ubu rukaba ari igihugu kibereye Abaturarwanda.

Ati “Uyu munsi, turizihiza ubutwari no gukunda igihugu by’Abanyarwanda badusigiye umusingi wo kubakiraho u Rwanda rufite abaturage biyemeje kwigenera ejo hazaza hababereye.”

Akomeza agira ati “Uyu munsi uratwibutsa ubushobozi bwacu bwo guhagarara ku kuri, kurinda igihugu cyacu, no kubaka umurage w’iterambere ku badukomokaho n’ababakomokaho. Umunsi Mwiza w’Intwari!”

Ubusanzwe, Intwari z’u Rwanda ziri mu byiciro bitatu ari byo: Imanzi, Imena n’Ingenzi. Icyiciro cy’Imanzi ni cyo kiri hejuru kikaba kigizwe n’intwari zaranzwe n’ibikorwa bidasanzwe birimo no guhara ubuzima mu rwego rwo kwitangira igihugu.