ICC yasabye ko Perezida Vladimir Putin agezwa muri gereza

ICC yasabye ko Perezida Vladimir Putin agezwa muri gereza

 Mar 18, 2023 - 06:56

Urukiko mpuzamahanga ICC ryasohoye impamuro zisaba ko Perezida w'u Burusiya Vladimir Putin atabwa muri yombi bitewe n'ibyaha by'intambara.

Ku wa 17 Werurwe 2023, nibwo urukiko mpuzamahanga International Criminal Court(ICC) rwasohoye impapuro zisaba ko Perezida Vladimir Putin yafatwa agafungwa.

Uru rukiko rwasobanuye ko Perezida Vladimir Putin ashinjwa ibyaha by'intambara byakorewe muri Ukraine kuva tariki ya 24 Gashyantare 2023.

Ku bw'ibyo bakaba basobanura ko yagize uruhare mu kuvana abaturage biganjemo abana n'abagore mu bice byabaga byafashwe n'ingabo z'u Burusiya bakajyanwa mu Burusiya imbere.

Ikindi kandi izi mpapuro zikaba zashyiriweho Madamu Maria Alekseyevna Lvova-Belova ukora mu biro by'umukuru w'igihugu Kremlin, nawe akaba yarabaye umufatanya cyaha.

Ni iki u Burusiya butangaza kuri ibi birego?

Iyi nkuru ikigera i Moscow babifashe nk'umukino Leta zunze Ubumwe z'Amerika irimo gukina.

Abayobozi banyuranye barimo Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga Sergey Lavrov  babisetse cyane ndetse baranabyamagana cyane bavuga ko ayo ari amateshwa.

Nyamara ku ruhande rwa Ukraine, bakaba babyishimiye cyane, aho batangaje ko ubutabera butangiye gutangwa kubanya-Ukraine.

Nubwo bimeze gutya ariko, u Burusiya ntibwigeze businya amasezerano ashyiraho uru rukiko, bivuze ko imyanzuro yarwo itareba Abarusiya.

Perezida w'u Burusiya Vladimir Putin ICC yasohoye impapuro zimufunga

Ikindi kandi urukiko rwa ICC rukorana na Leta z'ibihugu kugira ngo bafate abo baba bashyiriyeho impapuro.

U Burusiya rero ntibwiteguye gutanga Perezida Vladimir Putin ngo agezwe mu rukiko.

Nubwo bimeze gutya ariko, birumvikana ko ingendo zo mu mahanga za Putin zihita zikomwa mu nkokora.

Uru rukiko rukaba rukunze gushinjwa kubogamira ku bihugu byo mu Burengerazuba bw'isi.