The Choice Awards 2022: Dj Brianne, Dj Toxxyk, Dj Marnaud, Dj Pyfo na Nep djs bahataniye igihembo

The Choice Awards 2022: Dj Brianne, Dj Toxxyk, Dj Marnaud, Dj Pyfo na Nep djs bahataniye igihembo

 Jan 6, 2023 - 05:38

Bavanze imiziki turaryoherwa ariko igihembo kizatwara n’umwe, ninde wahize abandi muba Dj?

Abahanga mu kuvanga imiziki bahize abandi ariko Nep djs, Dj Toxxyk Dj Pyfo Dj Marnaud na  Dj Brianne bahataniye Best Dj of the year muri The Choice Awards 2022.

Ibihembo ngarukamwaka bya The Choice Awards bitegurwa na Isibo tv by’umwihariko mu kiganiro The Choice Live bishimira abitwaye neza mu myidagaduro byagarutse ku nshuro ya gatatu.

Kuri ubu ibyiciro bihatanye ni 13 ariko 12 nibyo byamenyekanye, muri ibyo byamaze kumenyekana harimo umuvanzi w’imiziki mwiza “Best Dj Of the year”.

Dore abahatanye.

Dj Brianne wegukanye igihembo cy’umu Dj wahize abandi muri The Choice Awards 2021, muri uyu mwaka ntiyahwemye gukomereza gukora kuko yakoze ibitaramo mu Rwanda, Burundi ndetse yerekeje ku mugabane w’u Burayi akomeza kwakura izina rye.

Dj Brianne ahataniye The Choice Awards 2022 yanegukanye icya 2021.

Dj Toxxyk yarakoze cyane muri 2022 dore ko yakoze album yise “Papa Iyden” iriho indirimbo zakunzwe zirimo “Taxi” “Single” yakoranye na Juno Kizigenza, “Tattoo” yakoranye na Ariel Wayz n’izindi.

Dj Toxxyk ni umwe muba djs bitwaye neza muri 2022.

Dj Marnaud ni umwe mu bagize umwaka wa 2022 mwiza kuko uyu musore yakoze ibitaramo bikomeye kandi byitabiriwe cyane birimo icyo yahuriyemo n’icyamamare Costa Tich n’ibindi.

Uyu musore kandi yanakoranye indirimbo na Mr Kagame bise “Tugende” yakunzwe cyane.

Dj Marnaud ni umwe mu bahatanye muri The Choice Awards 2022.

Nep djs iri tsinda ryagaragaje ubuhanga budasanzwe mu mwaka wa 2022 dore ko ari umwaka wasize bakoze mu bitaramo byinshi birimo na “East African Party” 2022.

Nep djs ni itsinda ryitwaye neza mu kuvuga muri 2022.

Dj Pyfo nawe ni umwe mu bahiriwe na 2022 kuko yayikozemo imishinga myinshi kandi igenda neza.

Uyu musore yakoze indirimbo zirimo “Bitwayiki” “Fifty” yakoranye na Confy na Kenny K Shot.

Dj Pyfo kandi yacuranze mu bitaramo byinshi hano mu Rwanda.

Dj Pyfo yitwaye neza muri 2022.

Aba djs batanu bahatanye muri The Choice Awards 2022.