Ibya Cristiano Ronaldo n'umugore we bikomeje kudogera

Ibya Cristiano Ronaldo n'umugore we bikomeje kudogera

 Apr 21, 2023 - 22:25

Nyuma y'uko mu minsi yashize hari amakuru yavugaga ko Cristiano atarimo kunyurwa n'imyifatire ya Georgina Rodriguez, ibintu bikomeje kugera kure.

Nibura ku mbuga zabo, Cristiano Ronaldo na Georgina Rodriguez bavuga ko bakundana bidasubirwaho.

Cristiano Ronaldo n’uyu mugore we babayeho nta mpaka, nubwo ibihuha by’ibibazo bitabura gukwirakwira. Ibishya muri byo bibazo, byaturutse kuri tereviziyo yo muri Porutugal, aho bemeza mu buryo butaziguye ko uyu mukinnyi n’uyu munyamideri batameranye neza.

Biravugwa ko Cristiano Ronaldo na Georgina Rodriguez batameranye neza[Getty Images]

Rero, ibimenyetso by’umwuka mubi hagati y'uwahoze akinira Real Madrid na Georgina Rodriguez, birasobanutse nkuko byavuzwe mu kiganiro cya tereviziyo ya Porutugal, “Noite das Estrelas”.

Muri iki kiganiro no mu bindi bitangazamakuru byinshi byo muri Porutugal, berekana ko Cristiano arambiwe n’imyifatire ya Georgina Rodriguez.

Portuguese TV: Cristiano arambiwe Rodriguez

Mu kiganiro, Noite das Estrelas, Daniel Nascimento, umunyamakuru akaba n’umuterankunga wacyo, yaragize ati: “Ronaldo ntabwo yishimiye umugore we. Georgina amara igihe kirekire mu duce tw'ubucuruzi i Riyadh, kandi ni imwe mu mpamvu zatumye Cristiano atangira kubona ko ibintu bitari kugenda neza. Ikindi, arasesagura akongera agasesagura. Kandi ikiruta byose, atekereza ko ari ku rwego rwa Cristiano. Yishyize hejuru kandi ntabwo Ronaldo abikunda na gato.”

Leo Caeiro: Ndacyavuga ko nta bukwe buzabaho

Undi munyamakuru, Leo Caeiro, yagize ati: “Nabivuze kenshi. Ntabwo bameranye neza kandi birashoboka ko bazatandukana. Ikigaragara ni uko CR7 arambiwe. Uku nukuri. Ndacyavuga ko nta bukwe buzabaho. Bari kumwe kugira ngo bacuruze.”

Nubwo Cristiano na Rodriguez basa n'abameranye neza mu busanzwe, ariko nta nduru ivugira ubusa [Getty Images]

Muri iki kiganiro, hari ijwi rimwe ryonyine ryavugaga neza uyu muryango, ari we Filipa Castro, inshuti ya Cristiano, waje guhagarara akiyemeza kubarengera bombi ati: “Nshobora kwemeza nkurikije amakuru mfite yizewe ijana ku ijana, ko bahora bameranye neza cyane. Izi ni inkuru gusa, amazimwe, azanwa n’abantu badashobora kwihanganira kubona abakundana. Ni abashakanye bakundana, kandi urukundo ni rwose.