Muri iki cyumweru nibwo icyamamare ku mbuga nkoranyambaga muri Nijeriya Tunde Ednut yakwirakwije video y' umugabo witwa Musa watatse amafoto y'umuhanzi Davido ku ipikipiki ye.
Ubwo Tunde Ednut yakwirakwizaga iyi videwo yasabye ko uyu mugabo yafashwa, kuko nubwo atwara ipikipiki ariko akunda uyu muhanzi cyane akaba akwiye gufashwa.
Ubwo Davido yabonaga iyo Videwo yahise amushimira kandi asezeranya uwo musore miliyoni imwe y'ama-Naira, amafaranga akoreshwa muri Nijeriya.


Amafoto na Videwo by'uko Musa yatatse ku ipikipiki ye amafoto ya Davido
Aya mafaranga akaba angana na miliyoni 2,360,282.09 z'amayarwanda. Nyuma y'amasaha make Tunde yanditse kuri Instagram ko Musa yabonetse kandi yohererejwe amafaranga yari yemerewe, ashimira cyane Davido.
Abantu benshi bakaba barishimiye umutima uyu muhanzi yagaragaje,bakomeza no gutangarira umugabo w'umunyamahirwe wiherewe miliyoni yose.
Umuhanzi David Adedeji Adeleke wamenyekanye nka Davido akaba ataherukaga ku mbuga nkoranyambaga nyuma y'uko mu mwaka washize yabuze umuhungu we.
