Ne-Yo  yitabaje inkiko

Ne-Yo yitabaje inkiko

 May 6, 2023 - 01:07

Ne-Yo yagannye inkiko asaba uburenganzira ku bahungu be babiri.

Ne-Yo yasabye urukiko kugaragara nka se w’abana babiri yabyaranye n’uwahoze ari umukunzi we Sade.

Uyu muhanzi w’imyaka 43, yabyaye abana babahungu babiri Braiden na Brixton, ababyaranye na Sade, ubwo yabanaga n’uwahoze ari umugore we Crystal Renay Williams.

Crystal Renay Williams na Ne-Yo batandukanye kubera aba bana babiri[Getty Images]

Nkuko inyandiko z’urukiko zibigaragaza, uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo nka “So Sick”, arasaba urukiko kumuha uburenganzira bwo kurera abahungu be bato mu buryo bwemewe n’amategeko.

Amakuru akomeza avuga ko Ne-Yo yizera ko Braiden na Braxton bazemererwa kumuzungura nkaho bavutse ku babyeyi bashakanye.

Umubano wa Ne-Yo na Sade, usa n'uwagize uruhare runini mu gusenya urushako rwe na Crystal, wasabye gatanya mu mpeshyi ishize.

Mu mpapuro z’ubutane, Crystal yavuze ko uyu muhanzi yabyaye umwana hanze kandi babana. Gatanya yarangiye muri Mutarama.

Ne-Yo yabyaye abahungu Shaffer, w’imyaka irindwi, na Roman, w’imyaka ine, n’umukobwa, Isabella, w’umwaka umwe, bose yabyaranye na Crystal.

Yabyaye kandi abana babiri ubwo yari kumwe n’uwahoze ari umukunzi we Monyetta Shaw, aribo: Madilyn w’imyaka 12 na Mason w’imyaka 11.

Ne-Yo azajya yishyura Crystal ibihumbi 12 buri kwezi mu gufasha abana kandi azishyura amafaranga y’ishuri y’abana babo batatu.

Ne-Yo na Sade babyaranye abahungu babiri barimo na Braxton wavutse muri Gashyantare[Getty Images]

Yemeye kandi kwishyura uwahoze ari umugore we amafaranga miliyoni 1.6 y’amadorari.

Ukwezi gushize, Ne-Yo yabwiye TMZ ko yishimira ubuzima bw'ingaragu kandi ko we na Sade nta mubano udasanzwe bafitanye.