Ibyo Chance The Rapper yakoreye mu isabukuru ye byatumye beshi bagirira impuhwe umugore we

Ibyo Chance The Rapper yakoreye mu isabukuru ye byatumye beshi bagirira impuhwe umugore we

 Apr 19, 2023 - 13:20

Chance The Rapper byarenze kubyina, akora ibindi, ku buryo benshi basigaye bibaza ku mugore we.

Ku Cyumweru, Chance The Rapper yizihije isabukuru ye y’amavuko muri Jamaica, gusa yaje kwibazwaho  nyuma y’amashusho menshi ku mbuga nkoranyambaga amwereka asunda n'abagore batagira umubare, nyamara afite umugore.

Chance The Rapper yishimanye n'abagore mu isabukuru ye asiga benshi mu rujijo[Getty Images]

Uyu muraperi, ubusanzwe witwa Chancelor Bennett, uretse kubyinisha amabuno y’abakobwa, agaragara anakubita udushyi two ku mabuno,  umugore umwe muri benshi yabyinishije.

Abakoresha Twitter benshi baguye mu kantu, bibaza niba umugore we ibyo yabyakira, maze umufana umwe agera aho avuga ko imyitwarire ye ica amarenga ya gatanya.

Bennett w’imyaka 30, wakunzwe mu ndirimbo nka "I'm The One" arikumwe na Dj Khaled, Justin Bieber, Lil Wayne, na Quavo, yashakanye na Kirsten Corley mu mwaka wa 2019, ndetse bombi babyaranye abana babiri, nubwo nta hantu na hamwe bagaragara.

Umwe mu bakoresha urubuga rwa Twitter yasobanuye ko umuco wa Karayibe utareba kubyinisha abagore nko guca inyuma, ariko abandi bakavuga ko kubyinisha bitarimo n’udushyi two ku mabuno.

Ese Chance The Rapper  yaba yaciye umugore we inyuma?

Chance The Rapper yagiye akunda kuvuga  ku by’urukundo akunda umugore we nubwo nta kibyemeza.

Chance The Rapper akunze gutaka umugore we kenshi, ariko ntibyabujije benshi kwibaza ku byo yakoze[Getty Images]

Abantu ku mbuga nkoranyambaga bashobora  kujya impaka ku byo kuba ashobora kuba yaciye umugore we inyuma, ariko ikizwi neza ni uko uyu muraperi yizihizaga isabukuru ye y’amavuko hamwe n’ibinyobwa n’ibyo kurya.

Ubu amakuru ari guca ibintu ni ukumenya niba Chance The Rapper yaciye umugore we inyuma cyangwa atabikoze, no kumenya ingaruka byaza kugira.