Wizkid yaciye agahigo kuri Spotify

Wizkid yaciye agahigo kuri Spotify

 Oct 20, 2022 - 01:59

Umuhanzi Wizkid, umwe mu batayegayezwa yaciye agahigo katarakorwa n’undi muhanzi w’umunyafurika ku rubuga rucuruza imiziki rwa Spotify.

Kuwa 10 Ukwakira 2022 ubwo ibihembo bihemba indashyikirwa mu muziki w’Isi American Music Awards [AMAs] ubwo batangazaga ibyiciro bihataniye mu bihembo byabo, bongeyemo icyiciro cya “Favorite Afrobeats Artist”.

Icyi cyiciro nticyari gisanzwe muri ibi bihembo bimaze kuba ubukombe. Dore rero impamvu yo kugishyiramo! Kwari  uguha agaciro umuziki wa Africa by’umwihariko injyana ya AfroBeats yo muri Nigeria ikomeje kwigarurira imitima ya benshi mu isi ya muzika.

Ayodeji Ibrahim Balogun wamamaye nka Wizkid ni umwe mu bahise bahatanira icyo cyiciro cya “Favorite Afrobeats Artist” ndetse kuri ubu yaciye agahigo kari katarakorwa n’undi muhanzi wo muri Africa.

Wizkid yabaye umuhanzi wa mbere wo muri Africa ugejeje miliyari 5 z’abamaze kugura ibihangano bye ku rubuga rucuruza imiziki rwa Spotify.

Ibi Wizkid abitanze ibihangange muri Africa nka Burna Boy waje nyuma ye , Davido baziye rimwe, Fireboy DML n'abandi bahagaze neza mu njyana ya AfroBeats.

Uyu muhanzi yahise aba uwa mbere muri Afurika ubikoze

Nubwo Wizkid ahagarariye umugabane wa Afurika urimo kuzamura urwego mu muziki. Ni mu gihe  Drake wo muri Canada, aherutse guca agahigo ko kuba umuhanzi wa mbere wujuje miliyari 50 z’abaguze ibihangano bye kuri rwa rubuga twahoze tugarukaho.

Wizkid waciye aka gahigo arimo kubikesha album ye “Made in Lagos” iri mu zikunzwe cyane ku Isi kandi ikomeje kuzamuka mu mibare uko bwije n’uko bukeye.

Uyu muhanzi kandi mu bihembo bya AMAs [American Music Awards] ahataniye ibyiciro bibiri aribyo “Favorite Afrobeats Artist” na “Best R&B Song” aho indirimbo ye ihatanye ari “Essence” yakoranye na Tems.

Wizkid niwe muhanzi wo muri Afurika uhataniye ibyiciro byinshi aho ahataniye ibyiciro bibiri muri AMAs 2022.