Kanye West yongeye gukurwa kuri Twitter

Kanye West yongeye gukurwa kuri Twitter

 Dec 2, 2022 - 07:33

Nyuma y’iminsi agaruwe kuri Twitter, Kanye West yongeye avanwaho ashinzwa imyitwarire mibi.

Umuherwe Elon Musk wari wagaruye umuraperi Kanye West kuri Twitter, yongeye amukuraho nyuma yo kwangiza amabwiriza y’uru rubuga.

Mu butumwa Elon Musk yashyize hanze, yavuze ko ntako atagize ngo agoragoze uyu mugabo ariko akamunanira, bityo yongeye kumukuraho.

Ibi bibaye nyuma y’uko Kanye West yongeye kwibasira Abayahudi avuga ko akunda urudasanzwe Adolf Hitler wabakoreye Jenoside 1941-45. Ni mu kiganiro n’urubuga Infowars aho yaganiraga na Alex Jones, akamubwira ko buri muntu ku Isi agira icyiza n’ikibi, icyakora we ngo akunda Adolf Hitler n’ibitekerezo by’aba Nazi bayoboye u Budage.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)

Usibye ibyo kandi, Kanye West yari yibasiye uwahoze ari umugore we Kim Kardashian, avuga ko yagize kumufata aryamanye n’umukinnyi wa Basketball Chris Paul barimo kumuca inyuma.

Ibi byafashwe ngo guharabika uyu mugore kuko batandukanye.

Kanye West yavanwe kuri Twitter nyuma yo kugarurwaho.

Umuherwe Elon Musk wari wagaruye Kanye West yavuze ko yamugoragaje ariko akumunanira.

Kanye West yari yabanje kwibasira Kim Kardashian na Chris Paul avuga ko bajyaga bamuca inyuma.

Mu minsi ishize nabwo Kanye West [Ye] yari yavuze ku Abayahudi bituma ahabwa ibihano na kompanyi bakoranaga.