Yemi Alade yavuze kubyo kubyarana na Perezida wa Togo

Yemi Alade yavuze kubyo kubyarana na Perezida wa Togo

 Jan 27, 2023 - 10:52

Umuhanzikazi uri mu bakunzwe cyane muri Africa Yemi Alade, yashakanye amakuru yavugaga ko yabyaranye na Perezida wa Togo akamugira umugore wa gatandatu.

Umuhanzikazi ukunzwe cyane muri Africa yashakanye amakuru yari amaze igihe amuvugwaho ko atwite inda ya Perezida wa   Togo witwa Faure Essozmina Gnassingbe Eyadema.

Aya makuru yatangiye gukwirakwira mu ntangiriro z'uyu mwaka aho byavugwaga ko agomba guhita amugira umugore wa gatandatu bakanakora ubukwe mu minsi ya vuba aha.

Aya makuru y'itwita rya Yemi Alade yatangajwe ku mbuga nkoranyambaga cyane atangajwe na Tosin Silverdam mu mashusho yashyize ahagaragara agaragaza ko Yemi Alade atwitiye Perezida wa Togo ndetse ko ubukwe buri hafi bugataha.

Yemi Alade mu kiganiro yagiranye na Radio yitwa Cool Lagos FM, yatangaje ko yatunguwe no kumva ayo makuru ko atwite inda ya Perezida wa Togo.

Yagize ati: "Ntabwo ntwite sinzi aho babikuye, kuko nahuye inshuro imwe na Perezida wa Togo ubwo nagiyeyo gutembera. Ntabwo tuziranye cyane. Byantangaje kubyumva kuko si umuntu dufitanye umubano, kuburyo ariho abantu bahera bavuga ayo makuru''.

Nyuma y'ibyo, uyu muhanzikazi Yemi Alade abinyujije kuri Twitter ye, yashyizeho agashushanyo (Emoji) k'umugore utwite n'akandi gaseka, maze yandika ati: "Ndabasabye niba akazi kanyu kabananiye mwishaka kudukoresha''. Aha yasaga nk’ubwira umunyamakuru watangaje iyi nkuru yise ko ari igihuha.

Yemi Alade yatangaje ko yahiye na Perezida wa Togo inshuro imwe ubwo yari yasuye iki gihugu.