Amakuru mabi ku ndirimbo za Wizkid na Don Jazzy

Amakuru mabi ku ndirimbo za Wizkid na Don Jazzy

 Apr 20, 2023 - 04:21

Umuhanzi Don Jazzy yatangaje ko indirimbo yari yarafatanyije na Wizkid zitakibashije gusohoka.

Umuririmbyi wo muri Nigeria mu njyana ya Afrobeat Don Jazzy yatangaje ko indirimbo yari yarakoranye na  Wizkid zitazigera isohoka.

Don Jazzy akaba yatangaje ko izi indirimbo zitazasohoka kubera ko nyuma yo kuzikora (recording) yumvishe zitameze neza.

Ku bw'ibyo rero, uyu muhanzi akaba yatangaje ibi ngibi, ubwo yaganiraga n'abafana be ku mbuga nkoranyambaga, hanyuma agasaba ko umuntu amubaza ikibazo cyose ashaka.

Umufana akaba yahise umubaza igihe indirimbo ze na Wizkid  zizasohokera, maze avuga ko nyuma yaje kongera kuzumva neza, agasanga zitaryoshye.

Ati "Twakoze indirimbo ebyiri ariko ntabwo tuzazisohora, kubera ko ntekereza ko atari nziza"

Don Jazzy, akaba yatangaje ko izo ndirimbo bazikoze bombi ubwo bahuriraga mu nzu y'umuziki.

Ikindi kandi Don Jazzy akaba yavuze ko hari andi mahirwe ko we na Wizkid bazongera gukorana izindi ndirimbo noneho zigasohoka.

Nta kabuza aba bahanzi bo mu njyana ya Afrobeat iyo baramuka basohoye izi ndirimbo zari gukora amateka, ariko nk'uko Don Jazzy yabitangaje.