Ku wa Gatanu tariki ya 10 Gashyantare 2023, nibwo igitaramo cya Jose Chameleone cyari kubera i Kampala cyasubitswe kubera imvura.
Bitewe n'imvura nyinshi yaguye igasenya byinshi harimo n'urubyiniro rwari rwatwaye akayabo, igitaramo cyimuriwe ku wa 24 Gashyantare 2023.
Mu bantu ba mbere bishimiye ko igitaramo cya Chameleone cyasubitswe harimo Umuhanzi Gravity Omutujju, bitewe n'amakimbirane bafitanye.
Gravity yahise ajya kumbuga nkoranyambaga yibutsa abafana ko mu Kwakira 2022, Chameleone, Bebe Cool ndetse na Bobi Wine banze kumushyigikira mu gitaramo cye,aravuga ati "ubu nange ni ukwihorera."
Kuri uyu wa mbere ubwo yari mu itangazamakuru, yavuze ko nta mbabazi yasaba kuko Chameleone n'abaterankunga be ari bo basenye urubyiniro (stage) kubushake kugira ngo bakomeze babone amafaranga yo kwamamaza.
Igitaramo kiswe 'Ggwanga Mujje’cyari cyatewe inkunga na Mariam Mutakubwa. Aba bakaba bari bashyizemo miliyoni 500 z'amashiringi.
Gravity akimara gusebya mu bitangazamakuru iki gitaramo, Mariam Mutakubwa wateye inkunga iki gikorwa nawe yahise ajya mu itangazamakuru kugira icyo abivugaho.
Mariam yagize ati "mu gihe cya covid-19, Gravity namuhaye miliyoni 20 mu bitaramo yakoraga, byongeye kandi namuhaye miliyoni 10 ntiyazingarurira,ati mu by'ukuri arantengushye rwose."
Yakomeje avuga ko yatunguwe no kumva avuga ko igitaramo kitazaba ku wa 24 Gashyantare 2023, ati" ibi ni ukunshotora ,iki ntabwo ari ikibazo cya Chameleone ahubwo ni icyange bwite."
Mariam yambwiye Gravity ati" tegereza igitaramo kirangire hanyuma uzasubukure amakimbirane yawe na Chemeleone."
Magingo aya Umuhanzi Jose Chameleone ntacyo aratangaza kubyo Gravity yavuze.
