Stromae ufite isano mu Rwanda yegukanye bihembo bibiri

Stromae ufite isano mu Rwanda yegukanye bihembo bibiri

 Feb 12, 2023 - 08:15

Mu bihembo bya Victoires de la Musique bitangirwa mu Bufaransa, Stromae yihariye ibihembo bikomeye bihatangirwa.

Paul Van Haver uzwi ku mazina nka Stromae, yaraye yegukanye ibihembo bibiri bitangirwa muri Victoires de la Musique aho yegukanye igihembo cy'umuhanzi mwiza na album nziza kurusha izindi zose.

Uyu muhanzi ufite isano ryo mu Rwanda, yari ahatanye mu bihembo bine birimo umugabo wahize abandi ‘Best Male Artist’, "Fils de Joie" yari ihataniye igihembo cy’indirimbo irimo ubuhanga mu mashusho (Best Audiovisual Creation), "L’enfer” yari ihataniye igihembo cy ‘Indirimbo nziza’ ndetse na album nziza abifashijwemo na album ye yise "Multitude".

Stromae kuri ubu w’imyaka 37 yihariye ibi bihembo nyuma y’uko mu mwaka 2022 yahawe igihembo cy’icyubahiro (Président d’honneur)  iyi Album ye nshya "Multitude" akaba ariyo aheruka gusohora mu mwaka wa 2022 nyuma y'igihe kirekire adasohora indirimbo.

Ibi bihembo ‘Victoires de la Musique’ byari bitanzwe ku nshuro ya 38, uyu muhanzi uri mu bakomeye ku isi akaba afite inkomoko mu Rwanda yiharira ibihembo bikomeye abasigaye bafata ibisigaye, mu bandi batwaye ibihembo harimo, Angèle, Ninho

Stromae yegukanye ibihembo bibiri mu irushanwa rya Victoires de la Musique.